RFL
Kigali

Fally Ipupa agiye gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/09/2017 18:36
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2017 ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto agaragaza umunyarwanda Raoul Rugamba umwe mu bazwiho gutegura ibitaramo ari kumwe na Fally Ipupa hakavugwa ko yaba yagiye kureba uyu muhanzi ngo abe yamuzana gutaramira mu Rwanda.



Inyarwanda.com twahise twifuza kuvugana na Raoul Rugamba wazanye uyu muhanzi gusa kuko ari i Kinshasa aho yagiye kureba uyu muhanzi ntibyatworohera. Hifashishijwe ikoranabuhanga twavuganye n'uyu mugabo dukoresheje Whatsapp, adutangariza ko ari byo koko yagiye kureba Fally Ipupa ariko atahita atangaza amakuru yose aha yahise yizeza Inyarwanda.com ko nava i Kinshasa azatangaza amakuru arambuye y’iki gitaramo Fally Ipupa azataramamo mu Rwanda.

fally ipupa

Fally Ipupa ari kumwe na Raoul Rugamba

Fally Ipupa naramuka aje mu Rwanda azaba akurikira abandi bahanzi b’ibyamamare bamaze iminsi baza gutaramira mu Rwanda barimo; The Ben, Meddy, Tekno, Patoranking, Diamond n'abandi benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND