Muri iyi minsi induru yabaye induru, indirimbo ‘Too Much’ ya Jay Polly ahuriyemo n'abandi bahanzi nka Urban Boys, Bruce Melody, Khalifan, Uncle Austin na Marina. Iyi ndirimbo amashusho yayo amaze iminsi ari hanze yateje impaka za hato na hato kubera imyambarire y’abakobwa barimo n’imibyinire yabo, byatumye twegera abayikoze turaganira.
Dushaka kuvugana n'abagize uruhare ngo iyi ndirimbo ikorwe twegereye Jay Polly maze mu kiganiro kirekire twagiranye uyu muraperi adutangariza ko asaba imbabazi abanyarwanda bose iyi ndirimbo yagizeho ingaruka, abizeza ko mu minsi iri imbere ari bushyire hanze amashusho nyayo yayo dore ko adatinya guhamya ko iyasohotse atariyo mashusho y’indirimbo ye nyayo kuko uwayikoze yayashyize hanze itarangiye dore ko hari n'ibindi bice byagombaga kujya muri iyi ndirimbo ariko bitarimo nkuko abitangaza, usibye ko anahamya ko muri iyi ndirimbo hagaragaramo amashusho atishimiye kubera uburyo yangiza umuco nyarwanda.
Iyi ndirimbo ntabwo yavuzweho rumwe
Jay Polly yabajijwe impamvu we n'abahanzi bakoranye iyi ndirimbo bemeye gufatwa aya mashusho nyamara babizi ko atubahisha umuco nyarwanda, uyu muraperi yatangaje ko hari byinshi bibera mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ariko ko byose bitakagiye hanze ariyo mpamvu mbere yuko ijya hanze Nameless Campos wayikoze yagombaga kubanza kuyibereka bakareba ibyo byose bayemeza ikajya hanze. Nyuma yo gusaba imbabazi Jay Polly yijeje abanyarwanda ko mu minsi ya vuba mu gihe kitarenze icyumweru aba yashyize hanze amashusho nyayo y’iyi ndirimbo anasaba abayishyize ku mbuga nkoranyambaga kuyisiba.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JAY POLLY AVUGA KURI IYI NDIRIMBO 'TOO MUCH'
Nameless Campos we ubwo twagiranaga ikiganiro kirambuye yatangaje ko asanga ikibazo cyakujijwe n'itangazamakuru ryafashe indirimbo rikayigira mbi bityo na Jay Polly akagira ubwoba ko yaba yakoze ikintu kibi, uyu musore usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi yatangaje ko indirimbo ari nziza kandi nta gishya bagaragaje dore ko ababirwanya birirwa ngo bareba ibirenze ibyo bakoze mu ndirimbo z’inyamahanga.
Uyu musore yahamije ko mbere yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo yabanje kuyereka Jay Polly, Khalifan na Nizzo bose bakayemera, aha yongeyeho ko ntacyo ashinja indirimbo yakoze ndetse yumva nta n'icyo yayongeraho dore ko kubwe ngo yujuje ibyo yifuzaga byose bityo ngo Jay Polly nashaka kuyisubiramo azashake abandi bayikorana kuko we atayisubiramo.
Amwe mu mashusho ataravuzweho rumwe muri iyi ndirimbo
Muri iki kiganiro kandi Nameless yahamije ko nta muhanzi yafashe ku ngufu ngo bamufate amashusho ahubwo bose baryohewe bakayikora bishimye aha ni naho yahereye ahamya ko iyo baba badashaka ko aya mashusho azagaragara batari gutuma afatwa, kuba rero barabyemeye kandi ntamgahato ngo asanga bari babyishimiye rero we agasanga ibyo barimo ari igitutu bashyizweho n’itangazamakuru bagashaka guhagarara ku mazina yabo ariko we asanga ko ntakosa bakoze.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NAMELESS CAMPOS AVUGA KURI IYI NDIRIMBO 'TOO MUCH'
TANGA IGITECYEREZO