Eva Longoria w’imyaka 43 y’amavuko wubatse izina muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe inyeyeri anakorerwa ibirori i Hollywood yubahirwa agaciro afite mu myidagaduro y’iki gihugu.
Eva Jacqueline Longoria yakorewe ibirori bizwi nka Hollywood walk of fame ceremony bikorerwa mu gace ka Hollywood i Los Angeles. Ni ibirori bikorerwa ibyamamare mu byiciro bitandukanye, hishimirwa agaciro n’icyubahiro bafite mu myidagaduro ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyamamare byose siko bihabwa iki cyubahiro, buri cyamamare gihawe aka gaciro cyubakirwa inyenyeri mu gace ka Hollywood. Hollywood walk of fame itegurwa n’ikipe y’ubucuruzi ya Hollywood kuva mu mwaka wa mu mwaka 1958.
Eva ku nyenyeri yakorewe
N’amarira menshi Eva Longoria yashimiye abateguye iki gikorwa by’umwihariko ashimira umugabo we Jose Baston. Yagize ati: "Ni iby’agaciro kuri njye kuba hano kuba abantu baje hano kureba icyamamare, ndashaka kubabwira ko ibintu byose mwabikora binyuze mu gukora cyane. Mana yanjye byari byiza pe nari nkomeje ubwo nabivugagag mu myaka 20 ishize, navuze ko nzagira inyenyeri hano umunsi umwe none reba birabaye”
Eva n'umuryango we
Eva Longoria mwamumenye muri filime zitandukanye nka Desperate Housewives, A Dark Truth, Out of the Blue, Overboard, Visions. Ibyamamare nka Victoria Beckham umunyamideli, inshuri magara ya Eva Longoria nawe yitabiriye uyu muhango. Eva longoria na Jose Baston baritegura kwibaruka imfura yabo mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.
Eva na Victoria
Eva n'umugabo we
TANGA IGITECYEREZO