RFL
Kigali

Etienne w’imyaka 32 akaba murumuna wa Danny Vumbi nawe yamaze kwinjira mu muziki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/07/2017 17:03
0


Etienne Niyitegeka ni umuhanzi mushya muzika nyarwanda yamaze kunguka, uyu akaba ari umuvandimwe w’umuhanzi usanzwe uzwi hano muri muzika nyarwanda Danny Vumbi, uyu musore rero akaba yinjiranye indirimbo ye ya mbere yise ‘Twamwitura iki’.



Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga n’uyu musore yatangiye imubaza niba koko ari umuvandimwe wa Danny Vumbi, uyu yahise atangaza ko bavukana ndetse ko Danny Vumbi ari mukuru we.Etienne mu buzima busanzwe ni umwalimu wigisha icyongereza mu ishuri rya Kigali international de Kigali, akaba yaranize muri KIE ari naho mukuru we nawe yigiye kandi nawe akaba yarabanje kwigisha.

UMVA HANO INDIRIMBO YA MBERE YA NIYIGENA ETIENNE

Etienne yavuze ko mbere yuko atangira kuririmba yabanje kumenyesha Danny Vumbi ko agiye kwinjira muri muzika babiganiraho, icyakora nubwo Danny Vumbi azwiho impano yo kwandikira indirimbo abandi bahanzi, Etienne we ngo yariyandikiye ntabufasha bwo kwandika yasabye Danny Vumbi.

etienne

etienneEtienne murumuna wa Danny Vumbi nawe wamaze kwinjira muri muzika

Kimwe n'abandi bahanzi bose Etienne yatangaje ko nyuma yo kwinjira mu muziki yasanze ari ikintu gitwara igihe, agarutse ku mpanuro yahawe na mukuru we ubwo yinjiraga mu muziki Etienne yavuze ko mukuru we yamubwiye ko niba yiyemeje kujya mu muziki yawujyamo wese aho kugira ngo awujyemo atawurimo. Uyu muhanzi yabwiye umunyamakuru kandi ko yiteguye gukora amashusho y’iyi ndirimbo.

UMVA HANO INDIRIMBO YA MBERE YA NIYIGENA ETIENNE

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND