RFL
Kigali

Esther Rubera inkumi yamaze kwinjira muri ‘Management’ z’abahanzi bo mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/03/2018 10:29
1


Muri iyi minsi mu Rwanda hakunze kuvugwa ikibazo cya Management z’abahanzi b’umuziki, ubuke bw’abafasha abahanzi buri gutuma benshi bifuza kuba ba ‘manager’b’abahanzi banyuranye kuri ubu uwitwa Esther Rubera ni umwe mu bamaze kwinjira muri uyu mwuga ubarizwamo abagabo benshi kurusha abakobwa.



Mu kiganiro n’uyu mukobwa ukiri muto yatangaje ko yahisemo kwinjira mu gufasha abahanzi ahereye ku muvandimwe we M1 uyu akaba musaza we ari gufasha ndetse magingo aya akaba yaranamaze kubaka studio uyu muhanzi azajya akoreramo. Uyu mukobwa ngo kwinjira mu muziki yabitewe n'uko yari asanzwe akunda muzika ariko kandi yifuza ko hari itafari yashyiraho agateza imbere umuziki nyarwanda.

Esther

Esther yatangiye gufasha abahanzi ahereye kuri musaza we

Abajijwe niba hari aho yize ibijyanye na 'Management' uyu mukobwa yabihakanye atangaza ko abigiyemo kuko yumva afite ubushake bwo kubikora kandi afite icyizere ko azabishobora. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati”Sinigeze mbyiga gusa mbigiyemo kuko numva mfite ubushake bwo kubikora naho ikijyanye n’ubushobozi bwo ndibaza ko kuba M1 yanyemereye gukorana nawe n'ubwo ari musaza wanjye yahereye ku kuba abona ko mbishoboye.”

Uyu mukobwa ubusanzwe ucuruza imyenda n’inkweto mu mujyi wa Kigali ni n’umuhanga mu gusiga abakobwa ibirungo by’umubiri ariko ngo kuba azajya mu byo gufasha abahanzi ngo yizeye neza ko ntakintu bizamwicira mu bijyanye n’akazi ke ka buri munsi. Abajijwe umwe mu ba manager ba hano mu Rwanda yarebeyeho akumva yifuza gukora nkibyo bakora cyangwa akabarenza Esther yatangarije Inyarwanda.com ko yarebeye kuri Muyoboke Alex cyane ko ari we ukora cyane mu ba manager bafasha abahanzi ba hano mu Rwanda.

EstherAgifata M1 yahise amujyana gukorana indirimbo na Nessim

Ku kijyanye niba koko bizamworohera nk’umukobwa kwishora mu ruhando rwa muzika noneho ari nka manager, Esther Rubera yabwiye Inyarwanda.com ko yiyemeje gukora byose bityo ngo nta kibazo yagira cyo kwihanganira inzitizi yagira zose cyane ko afite ububasha bwo kwihangana.

REBA HANO INDIRIMBO 'PERFECT' YA M1 BAHEREYEHO UBWO BATANGIRAGA GUKORANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Araje ahombe ubustar sikintu





Inyarwanda BACKGROUND