RFL
Kigali

Esma uvuga ko azatoranya umugabo nk’utoranya ubunyobwa yiyemeje kuzamutegereza umwaka wose

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/09/2018 17:46
0


Mushiki wa Diamond Platnumz yatangaje ko kuba yaba mu rukundo n’abagabo batandukanye nta kibazo kibirimo cyane ko ibi bizamufasha guhitamo uwo yita ukwiriye.



Nyuma yo gutandukana na Petit Man babyaranye umwana umwe akaza kumuca inyuma agatera inda umukobwa w’umunyarwandakazi nk’uko Ghafla ibitangaza, Esma Platnumz yahise atangaza ko yiteguye kujya mu rukundo rushya ariko ko adashaka umusore cyangwa umugabo wirirwa ukina n’imbuga nkoranyambaga. Ibi biri mu nkuru twabagejejeho mu mpera z’icyumweru tuvuyemo.

Esma yatangaje ko kuba yaratandukanye n’umugabo we byamuhaye andi mahirwe yo guhitamo umugabo nyawe muri benshi bamushaka cyangwa se byitwa ko akundana nabo n’ubwo atarabasha guhitamo umwe. We yabyise ko azatoranya umugabo nk’utoranya ubunyobwa buzima muri bwinshi kuko amaze kwiga byinshi ku bagabo n’amakosa yabo aho kuzongera kwemera kubabazwa n’urukundo.

Esma na Petit Man n'umwana wabo

Uyu mugore yatangaje ko nyuma yo gutandukana na Petit Man wamubabaje bikabije atiteguye kuzongera kwemerera undi uwo ari we wese ngo amubabaze uko yishakiye ahubwo ko yiteguye gusubira inyuma agasimbuka harehare. Esma yagize ati “Ubaye wararumwe n’inzoka basi ni bwo umenya ubumara bwayo n’ububabare itera. Rero ni byo byambayeho kandi bikiri kumbaho kuri ubu. Ariko rero kuri ubu nitoje kwihangana cyane, umugabo nzemera mutegereze umwaka wose kugira ngo umubano wacu uzamfashe kumenyana nawe bitabaye ibyo sinashaka, nzatoranya umwe muri benshi nk’utoranya ubunyobwa!”

Esma wiyemeje kuzategereza umugabo umwaka wose ngo azacagura nk'utoranya ubunyobwa

Esma ashobora kuba yatangaje ibi kuko hari abagabo benshi bari kumusaba gukundana nabo cyangwa se akaba yabikoze ngo yibutse Petit Man n’umukobwa wamumutwaye ko bamushenguye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND