RFL
Kigali

Wari uzi ko Aretha Franklin uherutse gutabaruka yanze kuririmba ku irahira rya Perezida Donald Trump

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/08/2018 19:19
0


Umuririmbikazi mu njyana ya Soul witabye Imana kuri uyu wa 16 Kanama 2018,yarahakanye aratsemba yanga kuririmba mu muhango wo kurahira kwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,nyamara yararirimbye mu irahira rya Barack Obama.



Nyuma y’intsinzi ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump mu mwaka wa 2016, Tom Barrack wari ukuriye komite ishinzwe iby’irahira rya Perezida Donald Trump yasabwe gutumira Aretha Franklin kugira ngo abe umwe mu baririmba mu muhango w’irahira ry’umukuru w’igihugu wari umaze gutorwa.

Bitunguranye cyane Aretha Franklin yarahakanye aratsemba atangariza ikipe yari ishinzwe ibikorwa by’irahira rya Perezida Donald Trump ko nta mubare w’amafaranga runaka yatuma ajya kuririmba mu irahira rya Trump. Ibi byatumye muri uru muhango hifashishwa abaririmbyi barimo Toby Keith uririmba injyana ya country ndetse na 3 Doors Down. 

Image result for Aretha Franklin

Nubwo Aretha yanze kuririmba mu muhango wo kurahira kwa Donald Trump,nyamara yagaragaye mu irahira rya Barack Obama ukomoka mu ishyaka ry’abademocrate wabanjirije Donald Trump ku butegetsi.

Ese ni mpamvu ki yatumye Aretha yanga kuririmba mu irahira rya Trump

Aretha Franklin wari usanzwe ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu arwanya cyane ivanguraruhu,ni byo benshi bashingiraho bavuga ko Aretha yangiye cyane ishyaka ry’abarepubulican rya Donald Trump rinengwa kenshi irondaruhu.

Kuba Aretha yaragaragaye mu bikorwa bizamura ishyaka ry’abademocrate nko mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yagombaga kwifashishwa na Hillary Clinton wari uhanganye na Perezida Donald Trump mu matora yo mu mwaka wa 2016 bihamya ko yari umurwanashyaka w’iri shyaka kurusha irya Trump.

Gusa ku rundi ruhande ubwo yatangiraga inama y’Inteko Ishingamategeko kuri uyu wa 17 Kanama 2018, Trump yumvikaye ahamya ko Aretha Flanklin yari umukozi we. Icyakora Flanklin yagaragaye aririmba mu ifungurwa ry’ibikorwa by’ubucuruzi bya Trump bitandukanye nka Trump Castle, The Trump Taj Mahal Casino na Trump International Hotel.

Aretha Franklin in a 1967 advertisement for her single Baby I Love You.

Aretha muri 1976

Aretha Franklin yitabye Imana kuri uyu wa 16 Kanama 2018 ku myaka 76 azize kanseri y’urwagashya.

The Independent.uk             






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND