RFL
Kigali

Ese waba uzi indwara Safi Madiba yarwaye ikamuzahaza kuva yavuka?... Amabanga 5 akomeye ku buzima bwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/10/2016 12:09
9


Mu buzima bwa buri munsi bw’abantu b'ibyamamare hari amabanga bahorana badakunze gushyira hanze, hari amabanga usanga n'abakunzi babo batamenya kuko ari ay'ubuzima akakaye ku buryo kuyatangaza biba bigoye. Kuri ubu Inyarwanda.com yatahuye amwe mu mabanga ya Safi mu buzima bwe bwa buri munsi.



Aganira na Radiyo 10 mu kiganiro Code 250 umuhanzi Safi Madiba yagize gutya abazwa ibibazo bitanu bikomeye ku buzima bwe gusa kuko yari yasabwe kubisubiza ndetse no kuba umunyakuri uyu musore yabisubije kandi ahamya ko ibisubizo yatanze ari ukuri, ibi bibazo uko ari bitanu nta hantu bihuriye na muzika kabone ko byaba byaragize ingaruka kuri muzika ye yaba inziza cyangwa imbi.

Ikibazo cya mbere Safi yabajijwe kiragira kiti: -Ni ikihe kintu wicuza mu buzima bwawe ?

Aha Safi Madiba uzwi mu itsinda rya Urban Boyz yagize ati” Njye ndibuka nicuza igihe kimwe gutya nigeze gusiba ama exams turi muri Pggss(ubanza ari iya gatatu sinibuka neza…) icyo gihe byamviriyemo guhangayika ku ishuri aho nigaga dore ko icyo gihe byangizeho ingaruka nkasubiramo ibizami bitari bike abandi bakoze ntahari ku buryo nari mfite ubwoba ko bazahita banyirukana.”

Safi madibaSafi Madiba uzwi mu itsinda rya Urban Boyz

Ikibazo cya kabiri Safi yabajijwe kigira kiti:- Ni ryari wakoze ikintu ukumva ko winyuzemo? Hari ryari? Hari habaye iki?

Asubiza iki kibazo safi Madiba yagize  ati “Ndibuka igihe twari muri Nigeria bambajije ikibazo muri cya cyongereza cyabo kigoye kumva nsubiza ikibazo, icyo gihe sinari numvise ikibazo gusa icyo nzi ni uko nubu ntazi neza ikibazo bambajije kandi natinye kubaza umunyamakuru ikibazo yari ambajije.

Ikibazo cya gatatu  Safi Madiba yabajijwe kigira kiti:- Uramutse ushakiye umukunzi wawe akazi nyuma ukazasanga asigaye aryamana n'umukoresha we wabigenza gute?

Kuri iki kibazo Safi Madiba yahise agisubiza ntakujijinganya ati “Menye ko umukunzi wanjye hari undi muntu baryamana nahita mureka”. Aha uyu muhanzi yabajijwe niba atababarira umukunzi we kubera ko ariwe waba yaramuhuje nuwo mukire mu gihe yamwereka ko yabikoze kugira ngo adatakaza akazi. Aha Safi  yashimangiye ko bahita batandukana naho iby'akazi byo ngo yakabaye yamureba akamushakira akandi dore ko n'aka mbere ariwe waba warakamushakiye.

Ikibazo cya kane Safi Madiba yabajijwe kigira kiti:-Ni ikihe kintu cyakubayeho ukumva nawe ubwawe uriyanze mu buzima

Asubiza iki kibazo Safi yabanje kwitsa umutima, agira ati “Hari igihe badukuye muri PGGSS, icyo gihe nari meze nk'ubonekewe nahise numva nishwe n'agahinda numva ndiyanze, ntababeshye nibwo nabayeho nk'umuntu wiyanze kuko nahise ntangira kwiheba. Abandi tubana mu itsinda bo sinzi uko babifashe icyo gihe ariko njye numvaga niyanze cyane.”

Ikibazo cya Gatanu Safi Madiba yabajijwe kiragira kiti:-Ni iyihe ndwara warwaye ikakuzahaza mu buzima bwawe?

Asubiza iki kibazo uyu muhanzi w’icyamamare mu itsinda rya Urban Boyz yagize ati”Njye cyera nari rutahizamu mwiza muri ruhago aho nigaga, naje kurwara indwara ya ‘Infection y’amara’ iyi yaranzahaje ituma ndeka na ruhago, niyo ndwara nzi yanzahaje kuva navuka.”

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bac7 years ago
    Safi ndakwemera
  • 7 years ago
    sida Ko yayibagiwe? hahahahhhh
  • Ganza Axcella7 years ago
    yoo!!! sorry kbx ndumva warababaye kera 2 nubu kd
  • Ganza Axcella7 years ago
    srry kbx ndumva warababaye kera nubukandi ntibirashira gsa ujye usenga 2
  • didier biganza7 years ago
    ariko arioko sida warayimupimye se?naho waba warayimupimye waba uri ikigarasha kumena ibanga ryakazi ntimukabe intyoza mugusenya abandi
  • TWIZEYIMANAJAMVIYE7 years ago
    0726874823.ESESAEFIYABABWIYEKOUMUTIWIBYOBIBAZOARIUWUHE
  • omar7 years ago
    ahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh turahuje nange umugore wange mufashe yanciye inyuma na mukatiraakokanya
  • EMMYTUYISINGIZE7 years ago
    SAFI OYE ALLGROUP
  • ndayisaba emmeueli5 years ago
    yararwayeiyihendwara





Inyarwanda BACKGROUND