RFL
Kigali

Ese umwuga wo gusobanura filime watunga nyirawo? Ubuhamya bwa Junior The Premier wujuje imyaka 29 y’amavuko kuri uyu munsi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/04/2018 20:06
1


Bugingo Bonny uzwi ku izina rya Junior The Premier kuri iyi taliki ya 24 Mata yizihije isabukuru y’imyaka 29 amaze abonye izuba, Junior wamamaye mu gusobanura filime ziri mu zindi ndimi azishyira mu kinyarwanda ,avuga ko uyu ari umwuga akunda kandi adateganya kuwuvamo,ariko se kubera iki ?



N'ubwo amasura yabo aba atazwi na benshi ,ariko usanga bazwi mu majwi yabo,ni umwuga benshi mu bawukora usanga bahuriye ku kugira amashyengo ari nayo bifashisha mu kazi kabo,ibituma barushaho kwigarurira imitima ya benshi.

Ku myaka 29 y’amavuko, Junior The Premier amaze imyaka igera kuri 5 akora umwuga wo gusobanura filime azivanye mu nzindi ndimi azishyira mu kinyarwanda izi twita udusobanuye. Junior The Premier yemeza ko uyu mwuga wo gusobanura filime awukunda kandi adateganya kuwuvamo. Icyakora ngo urukundo gusa ntirwatuma awugumamo kuko awukora kuko urimo amafaranga amutunze mu buzima bwe bwa buri munsi.

Related image

Junior usobanura filime

N’amashyengo menshi Junior yagize ati Yagize ati «Numva ntava muri uyu mwuga kuko urantunze, icyakora amafaranga ashizemo nawuvamo, ubwo se urumva waba ugikoramo iki ? gusa n’ubusanzwe nywukorana n’ibindi ku ruhande »

Wumvise iyi mvugo wa Junior The Premier ushobora gutekereza ko uyu mwuga utapfa gutunga nyirawo. Ku rundi ruhande Junior ahamya ko iyo uwukoze uwushyizeho umutima ukuzamura ukakugeza ku yindi ntera.

Ese umwuga wo gusobanura filime wagejeje kuki Junior uwukoze imyaka 5 ?

Junior The Premier avuga ko uyu mwuga awutangira mu mwaka wa 2013 kuri we yawukoraga atari wo arambirijeho cyane kuko byari bigoye kuwukuramo amafaranga. Icyakora ngo uko iminsi yagiye iza nawe agahindura imikorere agakora uyu mwuga awushyizeho umutima ngo byatumye umuzamura kuri ubu umaze kumugeza kuri byinshi bifatika. Yagize ati «Nawutangiye bigoye ariko kuri ubu mbona umfasha cyane, umfasha gutunga urugo rwanjye, umfasha mu kuriha amafaranga y’ishuri muri kaminuza, naguzemo inka kandi wamfashije no kubakamo inzu»

Ugendeye ku buhamya bwa Junior the premier birumvikana ko gusobanura filime ari umwe mu myuga itunze abawukora, cyane ko banemeza ko akenshi nta kindi baba bakora bawubangikanya Junior The Premier wujuje imyaka 29 y'amavuko kuri iyi taliki ya 24 Mata 2018, avuga ko kuri ubu ashimishwa cyane no kuba yarubakanye urugo na Muhoza Ange mu mwaka ushize wa 2017 muri Nyakanga, banafitanye umwana.

Junior The Premier yinjiye mu mwuga wo gusobanura filime akurikiye abavandimwe be barimo Mike na Yanga bamenyekanye cyane nabo muri uyu mwuga, gusa nyuma ngo yaje gusanga hava n’umugati wamutunga.

 Image result for junior the premier

Junior n'umuvandimwe we Yanga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yanga wacu6 years ago
    Nubundi turacyajya gushaka film za zamani za YANGA.mwazabwiye yanga akaza akadusobanurira nka filme 50 za nyuma akabona kugenda turamukumbura cyane





Inyarwanda BACKGROUND