RFL
Kigali

Ese ni iki Inama y’Igihugu y’Abahanzi yiteze kuri Harerimana Ahmed na Marie Chantal boherejwe kwihugura mu Bushinwa?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:23/03/2017 19:11
0


Ku wa 17 Werurwe 2017 nibwo Harerimana Ahmed ndetse na Dukuzumuremyi Marie Chantal bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Bushinwa aho bagiye boherejwe n’Inama y’Igihugu y’Abahanzi bagiye guhugurwa ku iterambere ry’ubuhanzi. Ese nyuma y’aya mahugurwa abahanzi nyarwanda babitegeho iki?



Nyuma yaho hagiriyeho Inama y’Igihugu y’Abahanzi (Rwanda Arts council) hatangiye kugenda hoherezwa bamwe mu bari mu byiciro by’ubahanzi mu bihugu bitandukanye aho twavuga nk’umunyamabanga w’iyi Nama Prof Celestin Nyirishema ukubutse mu gihugu cya Morocco aho yari yagiye guhugurwa ku bijyanye n’ubwanditsi dore ko anabarizwa mu gice cy’ubu buhanzi, n’abandi bagiye boherezwa mu bindi bihugu.

Kuri ubu haravugwa amahugurwa yitabiriwe n’umunyamabanga mukuru w’urugaga nyarwanda rwa sinema Harerimana Ahmed n’umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’ Uburanga n’imideri Dukuzumuremyi Marie Chantal bagiye guhugurwa ku bijyanye n’icyo imishinga mito n’iciriritse byamarira Igihugu mu iterambere ‘Small and Medium - sized Enterprises (SMEs) for developing countries'.

Harerimana Ahmed uri kumwe na Liu Debing umwe mu bashinwa wagize uruhare rukomeye cyane mu iterambere ryabo binyuze SMEs

Mu kiganiro twagiranye na Harerimana Ahmed yatangarije Inyarwanda ko aya mahugurwa bagiyemo ari amahugurwa ngarukamwaka atangwa n’igihugu cy’Ubushinwa mu rwego rwo kwigisha ibindi bihugu uko bishobora kwiyubaka binyuze mu buryo butandukanye, aho yasobanuye icyo agamije muri aya magambo,” Amahugurwa turimo afitiye akamaro kanini abahanzi kimwe n'abanyarwanda muri rusange bashinga amuhuriro bagamije kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.Turimo kwiga uko ubushinwa bwivanye mu bibazo byinshi by'ingutu, mu bukene binyuze mu gushinga SMEs none uyu munsi bukaba ari igihugu cya kabiri ku isi mu bukungu.Turimo kubona ko Abashinwa bahagurutse barakora ariko bagendeye kuri politiki y'uko MADE IN CHINA igera hose ku isi kugira ngo "Devise" zinjire mu gihugu  cyabo ari nyinshi”

Dukuzumuremyi Marie Chantal wambaye umweru niwe wajyanye na Ahmed

Naho mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu y’abahanzi Ismael Ntihabose asanga aya mahugurwa hari byinshi azamarira abahanzi mu iterambere ryabo, aho yagize ati,”Hari ibihugu byinshi turusha igihugu cyiza ariko ugasanga ubuhanzi bwabyo bwateye imbere. Ese twe kuki tutabishobora? Ntakundi kubishobora ni ukwitinyuka tukabikora cyane kandi tukigira kuri ibi bihugu byateye imbere cyane, tukabyigiraho tukareba aho byanyuze naho ubu bageze. Iki ni kimwe mu bizadufasha mu iterambere ry’ubuhanzi twifuza. akaba ari nayo mpamvu dukomeje kugenda dushakira amahugurwa abahagariye abahanzi kugirango bagire byinshi biga.”

Akomeza yemeza ko nyuma yo kuva muri aya mahugurwa aba bose boherejwe mu mahugurwa bazahurizwa hamwe bakerekana ibyo bize ari naho aba bazatangira kubyigisha abahanzi b’abanyarwanda bagiye bahagarariye.

Aba ni bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa 

Uretse aba banyarwanda barimo guhugurirwa muri iki gihugu, bahahuriye n’abandi bo mu bihugu bitandukanye cyane abakomoka ku mugabane wa Aziya ndetse na bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika. Biteganyijwe ko aya mahugurwa ari kubera mu mujyi wa Beijing, yatangiye ku itariki ya 16 Werurwe azasozwa ku ya 05 Mata 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND