RFL
Kigali

Ese ni umufana wabo koko cyangwa Muyoboke agamije kureshya Charly na Nina?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/09/2014 20:32
10


Muyoboke Alex azwi cyane nk’umugabo wagiye ugira uruhare runini mukuzamura abahanzi yabaga afasha bigakorwa mu buryo bubyara inyungu ku mpande zombi yaba kuri we n’umuhanzi yabaga arimo akorana nawe ndetse akaba aribwo bushabitse(Business) bumutunze kuva mu myaka 8 ishize.



Iyo ubonanye Muyoboke n’umuhanzi inshuro nyinshi, benshi nta kindi bahita batekereza uretse kuba baba barimo bapanga gukorana muri ubwo buryo tuvuze haruguru. Muri iyi minsi rero uyu mugabo amaze iminsi agaragara cyane ari kumwe n’abakobwa babiri baherutse kwihuza bagakora itsinda bitiriye amazina yabo ‘Charly&Nina.

ANKS

Charly & Nina. Nyuma y'igihe gito aba bakobwa bavutse, bashobora kuba barimo barambagizwa na Muyoboke mu muziki!

Igitangaje noneho ni uko uyu mugabo yemeza ko nta kintu kidasanzwe ahuriyeho n’aba bakobwa, uretse kuba ari umufana wabo ukomeye ngo kubera ubuhanga bwabo. Gusa n’ubwo Muyoboke avuga gutyo ubu noneho yanatangiye kugenda atanga indirimbo nshya z’aba bahanzikazi azigeza kubazimenyekanisha nk'uko yabikoraga ku bahanzi yagiye afasha mu bihe byashize. Ese ubu ibi biraza kwitwa gufana gusa cyangwa bifite ikindi bihatse?

Kanda hano wumve indirimbo 'Turambarana' Charly&Nina bakoranye na Social

Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, Muyoboke Alex ubwo yatugezagaho indirimbo nshya y’aba bahanzikazi bakoranye na Social Mula, Twaboneyeho kumubaza ku mibanire ye n’aba bakobwa.

Muyoboke ati “ Nta kintu na kimwe dupfana, uretse kuba gusa ndi umufana wabo ukomeye maze iminsi mbakurikirana. Iyo ukunda umuntu uramukurikirana, numvise ubuhanga bwabo numva ko nundi wese yajya yumva ubuhanga bwabo.”

Muyoboke

Muyoboke ni umwe mu bagabo bamaze kugira ubunararibonye mu gukorana n'abahanzi dore ko bimutunze kuva mu myaka ya 2008. Aho ntiyaba yamaze kubonamo Charly&Nina umusaruro ufatika?

Muyoboke Alex avuga ko ari nayo mpamvu yifuje ko aba bakobwa bakorana indirimbo na Social Mula asanzwe afasha binyuze muri kompanyi ya Decent entertainement ahuriyemo na mugenzi we Theo Twahirwa(Dj Theo).Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi imikorere y’uyu mugabo bakemeza ko ari uburyo ashaka bwo gukomeza kwiyegereza aba bakobwa.

amsd

Charly na Nina ubusanzwe bamenyerewe mu gufasha abahanzi muri Guma Guma, ariko nabo muri iki gihe barimo baragaragaza inyota yo kwita ku muziki wabo

Tumubajije niba nta gitekerezo afite cyo kuba yakorana na Charly&Nina mu buryo bwihariye nk’uko yakoranye n’abandi bahanzi nka Tom Close, Dream boys cyangwa Urban boys. Aha Muyoboke yagize ati “Ntabwo twari twaganira kuri management. Tuzakomeza gukorana, mu buryo bwo gukomeza gukurikirana iyi ndirimbo(Turambarana bakoranye na Social). Usibye ibyo njyewe ntabwo turaganira byimbitse.”

Muyoboke Alex yadutangarije ko ubu icyo ashyize imbere ari ibikorwa arimo akorana na mugenzi we Theo muri Decent entertainement.

ama

Aba bakobwa bo bavuga ko Muyoboke ari inshuti yabo ibatera imbaraga mu muziki wabo!

Ese Muyoboke Alex, ubwitange arimo agaragaza mu bikorwa bya Charly na Nina ni ugufana aba bakobwa gusa cyangwa ni amayeri yo mu kazi, agamije kubareshya no kubiyegereza kugirango bakorane mu buryo bubyara inyungu ku mpande zombi? Ese aba bakobwa bo mu gihe baba bakoranye n'uyu mugabo hari icyo byabafasha ku iterambere rya muzika yabo bigaragara ko banyotewe?

Reba amashusho y'indirimbo 'Mapenzi' baheruka gukorana


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ornella9 years ago
    Byiza cyanee aba bakobwa ni beza sana kandi kuririmba nababonye kuri lemigo tv vrainment murabizi courage.
  • ornella9 years ago
    Byiza cyanee aba bakobwa ni beza sana kandi kuririmba nababonye kuri lemigo tv vrainment murabizi courage.
  • kagabo james9 years ago
    Nukuri ndishimye aba bakobwa barabizi sana uyu wigikara namubonye mubukwe byari bimaze kurambirana kuba hari umukobwa umwe gusa muyoboke naba managinga bizacamo turabyizeye
  • Kia9 years ago
    Ababa bakobwa mubashyigikire kuko bafite amajwi meza cyane.
  • gaju9 years ago
    ahubwo baba bagize amahirwe ntabacike Muyoboke ibyakora arabizi uwo numuhanga
  • 9 years ago
    Yes nabafate kuko bilalambiranye umukobwa umwe mugihugu
  • dodos9 years ago
    Dream Girls mwamukurahe se? mugize Chance Muyoboke yabemerera.
  • mporambizi jean bosco9 years ago
    ah! rekatubitegamaso kuko uriya mugabo ni denger
  • nkwaya moses9 years ago
    ehhhh guyz tufite anakobwa beza gutya banazi kuririmba gucya thank God and bless them.BRALIRWA izabashire muri guma guma
  • jolie9 years ago
    Tubarinyuma charty kuririmba ni impano ye kuva na kera twigana yaratwemezaga!biranejeje kubona agiye kugaragara muruhando rwabahanzikazi nyarwanda mu Rda!caurage tukurinyuma!





Inyarwanda BACKGROUND