RFL
Kigali

Ese koko umuhanzi Jose Chameleon ntaba muri illuminati?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:26/03/2015 9:44
3


Nyuma y’igihe kinini havugwa ko umuhanzi Jose Chameleon atera imbere muri muzika kubera izindi mbaraga z’umuryango wa Illuminati, uyu muhanzi yagize icyo abivugaho yemeza ko ari umukristu muri gaturika , ko abavuga ko yaba ari mu muryango wa Illuminati ari ugushaka kumuca intege no kudaha agaciro ibikorwa bye.



Abinyujije kuri page ye ya facebook, uyu muhanzi yagize icyo avuga kubyagiye bimuvugwaho . Yagize ati”Abantu bazakuvuga bibagiwe ko wiyizi ubwawe. Ndi Joseph kubaba badasanzwe batabizi. Munyite uko mushaka kose. Muvuge ibinyoma, ibikorwa byanjye bizivugira . Abazi Joseph neza bamukunda urutari urumamo. Sinizera ukuntu abantu bamwe bagenda batakaza ubumuntu, bikarinda no gutakaza umuco ugaragaza abo turibo nk’abanyafurika. Birasa nkaho tugomba gushakisha amahirwe kandi tukitegura no guhangana n’abaduca intege.

Jose Chameleon yemeza ko ibyo ageraho byose abikura mu gukora cyane ko ntaho bihuriye n'ibivugwa ko ari mu muryango  wa Illuminati

Jose Chameleon yongeyeho ati"Amafaranga yabayeurwitwazo  rutuma  abadafite icyo bagezeho banenga abakora cyane. Bapfa kuba bakorera amafaranga mu kukuvuga nabi, ibyo ntacyo bibatwaye, biteye isoni. Bamwe muri twe twubakiye ku nkingi zo kubaha Imana kandi ntamuntu wabituvanaho. Ndi umugaturika si ndi muri Illuminati kandi ntibizigera binabaho.”

Chameleone

Ibimenyetso nkibi umuhanzi Chameleon agenda akora ni bimwe mu bituma hari abemeza ko ayaba ari mu muryango wa Illuminati

Chame

Ibimenyetso akunda gukora bihuzwa n'ibindi bikorwa n'ibyamamare bivugwaho kuba muri uyu muryango

Ill

Bimwe mu bimenyetso  bivugwaho gukoreshwa n'abantu binjiye mu muryango wa Illuminati, Jose Chameleon ahakana kubamo ndetse ko atazanigera awujyamo

Ibi Jose Chameleon abivuze nyuma y’igihe kinini gishize abantu benshi bemeza ko yaba yarinjiye mu muryango wa Illuminati ahanini bitewe n’ibimenyetso agenda akora ahaba mu ndirimbo, mu bitaramo cyangwa ahandi hantu.

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nene9 years ago
    hhhhhhh ngo ntanuwo azajyamo aratsekeje gose gose
  • ort9 years ago
    nawemera
  • clenie9 years ago
    ntawamenya ubwo ni ibanga rye.





Inyarwanda BACKGROUND