RFL
Kigali

Ese amagambo yuje ukwihenura n’ubwishongozi Wizkid yavuze asa n’ubwira Drake azamugwa amahoro?

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:18/07/2017 9:46
0


Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nijeriya,Wizkid nyuma yo kwivana mu mubare w’abantu bakurikira Drake ku rubuga rwa instagram,ku munsi mukuru we w’amavuko yashyize hanze ubutumwa abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yuzuye ukwihenura no kwishongora agira kuva uyu munsi singikorana n’abaswa.



Wizkid akimara kwandika aya magambo abantu benshi barimo kwibaza ikizakurikiraho dore ko Drake ari mu bahanzi bakomeye bagiye bakorana indirimbo aho bakoze iyitwa ‘Come closer’.Muri aya magambo Wizkid aragira ati” Kuva uyu munsi sinzongera gukorana n’abaswa,ikaze mu isi yanjye nshya”.Ibi bibaye nyuma y’uko Wizkid kuwa gatanu w’icyumweru gishize yari yashyize hanze indirimbo zisaga 12 yise’Sounds From The Other Side(SFTS) irimo abahanzi bazwi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barimo Drake,Trey Songz,Chris Brown,Ty Dolla $ Sign,Major Lazer na Bucie.

drake

Drake wihenuweho na Wizkid.

Ababikurikiranira hafi uburyo uyu muhanzi yari arimo agenda azamuka ugereranyije n’abandi bahanzi bo muri Afurika dore ko yari yahawe igihembo muri BET Awards 2017.Bavuga ko ibi abikesha indirimbo zitandukanye yagiye akorana indirimbo n’abahanzi bo hanze zagiye zikundwa cyane gusa iyi myitwarire ye ngo ishobora gutuma atarebwa neza n’abandi bahanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND