RFL
Kigali

Ni iki kihishe inyuma yo kutazamuka kw’abahanzi baba mu ntara? Itangazamakuru?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/04/2016 13:07
0


Muri iyi minsi biragoye ko wabona umuhanzi wo mu ntara wamamaye muri muzika nyarwanda,nyamara ibi siko byahoze kuko mbere hari abahanzi bo mu ntara bakoraga kandi bakamamara, kuri ubu kuba bisa nibidashoboka nicyo cyatumye dukora ubushakashatsi ngo tumenye mu byukuri aho bipfira.



Umunyamakuru wa inyarwanda.com ubwo yashakaga kumenya  byinshi kuri iyi nkuru byasabye ko yegera bamwe mu banyamakuru bakora ibijyanye no kwamamaza muzika mu ntara zitandukanye nka Beni Abayisenga (Radiyo Musanze), Fred Ruterana ( Radiyo Rubavu),Yves Rugira (Salus), Mc  Alpha (Radiyo Nyagatare), na Phil Peter umunyamakuru w’imyidagaduro kuri radiyo Isango Star.

Usibye abanyamakuru twavuganye kandi twavuganye n’umuhanzi wazamukiye mu ntara ariwe Young Grace agira byinshi atangaza ku kibazo cy’abahanzi batari kuzamuka muri muzika cyane cyane  abahanzi bo mu ntara. Usibye Young Grace kandi twegereye umuhanzi Jay Love wo mu itsinda rya The Same rikorera umuziki mu karere ka Rubavu atanga ubuhamya bw’urugendo ruvunanye abahanzi bo muntara bahura narwo bashaka kwamamara.

Phil PeterUmunyamakuru Phil Peter umwe mubifashijwe agaragaza uko abyumva kuri iki kibazo

Ikibazo cy’ubukene ku ikubitiro ry’igitera muzika yo mu ntara kutamamara cyane

Ku ikubitiro twaganiriye n’abanyamakuru, benshi bahuriza ku kwamagana ibivugwa ko itangazamakuru riniga abahanzi bo mu ntara ibi byabaye ubwo abanyamakuru babazwaga umwe ku wundi niba  babona itangazamakuru ryaba ritaniga abahanzi bo muntara, aba banyamakuru babihakana bivuye inyuma bagira bati:” sibyo ntaho bihuriye pe ntamunyamakuru waniga umuhanzi ufite impano, ikibazo kiri ku kuba abahanzi bo mu ntara ntabushobozi bafite, ibi bituma abahanzi batabona ubushobozi bwo gukora ibihangano byiza bityo ibyo bakoze biciriritse babishyira ku isoko rya muzika ntibikinwe ngo byamamare mu bakunzi ba muzika.”

Abahanzi bo mu ntara bakorera abafana b’i Kigali kurusha ab’iwabo

Ikindi kibazo gikomeye abahanzi bo mu ntara bashinjwa n’abanyamakuru twaganiriye ni ugutekereza cyane abafana ba muzika bo muri Kigali kurusha ab’iwabo, aha bamwe mu banyamakuru baganiriye na inyarwanda.com bagize bati:”ikibazo kinini kiri kukuba abahanzi bo mu ntara muri iyi minsi bakora umuziki batekereza kujyana ibihangano byabo I Kigali kurusha iwabo.” Aha abanyamakuru basabye abahanzi ko bajya babanza bagakorera abafana baho batuye bamara kubahaza kubijyanye na muzika, bamaze kwamamara iwabo bakabona gutekereza kuza I Kigali.Ariko bakahatekereza nyuma yo kwamamara aho batuye kuburyo ntanumuhanzi w’i Kigali wapfa kubasanga iwabo ngo abarushe abafana.

Ese abashoramari baba baritarukije abahanzi bakizamuka?

Kuri iki kibazo abanyamakuru  bahamya  ko badashobora guhatira umuntu gushora imari aho atabona inyungu ahubwo basaba abahanzi gukora cyane kugira ngo bareshye abashoramari. Ndetse bongeraho ko igihe cyose umuhanzi yaba yamaze gufata cyane mu karere k’iwabo ndetse naho abarizwa byatuma nabashoramari bibuka ko uwo muhanzi ahari ndetse nawe yabyazwa umusaruro mugihe yaba yitaweho agashorwamo amafaranga.

Young Grace nk’umuhanzi wazamukiye mu ntara we asanga bipfira he?

young grace

Nyuma yo kumva abanyamakuru ndetse na byinshi kubibazo abantu bibazaga twashatse kumenya umuhanzi wigeze kuzamukira mu ntara aho abona biri gupfira muri iyi minsi. Young Grace mu magambo ye yagize ati :”nibyo koko ntamuhanzi uri kuzamuka mu ntara muri iyi minsi ndibaza ikibazo atari itangazamakuru, ahubwo ikibazo kiri kubahanzi pe, bo bashaka kwamamara mu gihugu hose nyamara n’iwabo batarafatisha, urugero njye naje i Kigali maze kwegukana award mu karere ka Rubavu nari nkunzwe so njye ndasaba abahanzi bagenzi banjye bo mu ntara ko barwanira ishyaka ryo kubanza kwamamara aho baba, ibi nibyo byabafasha no kuba abashoramari  babarambagiza kuko baba babona bafite imbere heza. Ndetse bashobora no kwamamara igihugu cyose.”

Jay Love umuhanzi wo mu itsinda rya the Same mu karere ka Rubavu arashinja amaradiyo kutita kubahanzi bo mu ntara ikintu ahuriyeho na Phil Peter umunyamakuru wa Isango Star

Umuhanzi Jay Love wo mu karere ka Rubavu yatangaje ko we ikibazo bashinjwa n’abanyamakuru nabo bemera ko kibaho ndetse ko ari amakosa ,ariko nanone uyu muhanzi ashinja amaradiyo yo mu ntara kuba adafasha abahanzi b’iwabo nkuko byahoze, ibi bikaba bica intege abahanzi cyane ko bagaragarizwa kutitabwaho n’itangazamakuru ry’iwabo.

Usibye uyu muhanzi ubibona gutya, umunyamakuru wa radiyo Isango star Phil Peter nawe yatangarije inyarwanda.com ko abona amaradiyo yo mu ntara yagabanyije gufasha abahanzi b’iwabo aha yagize ati:” Cyera hari ba Ally Soudy i Butare hari ba Mike Karangwa hari Mc Djalil za Rubavu kuri ubu ntamuntu runaka uzwi uhari ufasha abahanzi kwamamaza ibihangano byabo. Usibye amaradiyo uyu munyamakuru kandi yatunze agatoki ama studio yo mu ntara kuba yaracitse intege kuburyo atarafunze ubu atagishyira hanze ibihangano bifite ireme. Ingero uyu munyamakuru yatanze harimo nka Ubuntu studio, Unlimitted na Maurix Music zabaga i Butare ndetse na Top 5 Sai kuri ubu izigikora agatangaza ko zitagifite ingufu mugihe inyinshi zafunze imiryango.

Umuti w’iki kibazo bose bawubona mu mujyo umwe

Abaganirije inyarwanda bose barahuriza kukuba umuti nyawo w’iki kibazo ari uko amaradiyo yo mu ntara yafasha abahanzi b’iwabo bakaba ibyamamare aho bakorera nyuma bakabona gushaka kuba ibyamamare i Kigali ndetse no mu Rwanda muri rusange. Aha bahanzi nabo basabwe kwihanganira kuba ibyamamare iwabo kurusha gushaka kwamamarira mu gihugu hose nyamara urwo rwego bigaragara ko bigoye ko bahita barugeraho.

beni

Beni Abayisenga wo kuri radiyo Musanze umwe mubabajijwe na inyarwanda.com

Ikindi abanyamakuru basabye abahanzi ni ugutekereza kure bakamenya impamvu mbere hari abahanzi bakinwaga ubu bakaba bo batabakina basanga ari ibihangano byabo bitameze neza bagakangukira gukora ibihangano bijyanye n’igihe ndetse byuzuye ubuhanga bakareba ko bidakinwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND