RFL
Kigali

Eric Omondi yapfushije mukuru we wari warazahajwe n’ibiyobyabwenge, yingingira urubyiruko gukuramo isomo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/06/2018 13:16
1


Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya bakomeye mu gace ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse ajya yitabira ibitaramo by’urwenya mu Rwanda. Nyuma y’amasaha macye abonye umuvandimwe we wari warazimiriye mu mihanda ya Nairobi ndetse wazahajwe n’ibiyobyabwenge, uyu muvandimwe yitabye Imana.



Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa 1 nibwo Eric Omondi yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho y’umuvandimwe we, imfura mu muryango w’iwabo Joseph Omondi. Yasobanuraga ko uyu muvandimwe we yari yaranze gusubira mu muryango kubera gutinya ko bamusubiza mu kigo cy’ababaswe n’ibiyobyabwenge (rehab), dore ko ngo yari amaze imyaka 19 yose yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge. Ibi Omondi yabivugiye gukebura urubyiruko rujya rukinisha gusogongera ku biyobyabwenge.

Eric Omondi akimara gushyikirizwa umuvandimwe we Joseph Omondi

Yagize ati “niba ukiri muto ukaba unkurikira, ubu butumwa ni ubwawe!!! Uyu ni umuvandimwe wanjye w’amaraso Joseph Omondi, tuva inda imwe kuri data na mama. Niwe mfura, nkakurikiraho, uwa gataru ni Irene Omondi n’umuhererezi Fred Omondi. Joseph yarwanye no kuba imbata y’ibiyobyabwenge guhera mu mashuri yisumbuye. Yajyanwaga mu kigo gishinzwe gukurikirana ababaswe n’ibiyobyabwenge kenshi. Twagerageje uko dushoboye nk’umuryango. Kubera uko yabaswe n’ibiyobyabwenge, ashaka kuduhunga  ngo tutamusubiza mu kigo. Naramukurikiranye ejo nyuze ku mushoferi wa taxi wamubonye ku muhanda wa Nyandarua muri Nairobi. Chipukeezy na Nacada banyijeje kumufasha, niba uri gusoma ibi ukaba uri mu mashuri yisumbuye cyangwa kaminuza ukaba waratangiye gusogongera kuri ibyo bintu, menya ko hari umunsi umunsi uzagera ntubashe gusinzira igihe utabibonye.”

Iyi niyo shusho ya Joseph Eric Omondi yasangije abamukurikira nyuma y'urupfu rwe

Nyuma y’amasaha 12 Eric Omondi abonye umuvandimwe we, yitabye Imana. Yongeye kugaragaza ifoto ye kuri Instagram imwerekana ameze nk’uwarembye cyane kubera ibiyobyabwenge agira ati “Iyi siyo shusho ya nyuma y’umuvandimwe wanjye nakwifuje gusangiza abankurikira gusa iyi niyo shusho nshaka ko buri wese ukiri muto wo muri iki gihugu abona. Joseph Onyango Omondi yitabye Imana muri iki gitondo mu masaha ya saa Cyenda, ni nyuma y’amasaha nka 12 tumubonye. Yari imbata ya Cocaine n’ibindi biyobyabwenge, yari amaze imyaka 19 yinjira anasohoka mu kigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge. Imana ubwayo ibe ariyo imwitaho. Ndashimira abaje ejo bose kumfasha.”

Ibiyobyabwenge kuri iki gihe biri muri bimwe mu bihangayikishije inzego zitandukanye yaba mu Rwanda, muri Afurika y’uburasirazuba ndetse no ku isi muri rusange. Eric Omondi abuze umuvandimwe we mu gihe benshi mu bamukurikira bari bagaragaje ko bamwifuriza gukira, dore ko bamwe muri bo banatangaga ubuhamya ko nabo baciye mu bihe nk’ibyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Rwose ibiyobyabwenge ni bibi cyane cyanr iyo bikoreshejwe nabi





Inyarwanda BACKGROUND