RFL
Kigali

Erci Omondi yagize icyo avuga ku kuba se w’umwana bivugwa ko yamubyaranye na Jacque Marie

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/10/2018 17:23
0


Eric Omondi mu myaka yashize yakundanye n’umukobwa witwa Jacque Maribe ariko nyuma baza gutandukana. Uyu mukobwa kuri ubu afite umwana bivugwa ko ari uw’umunyarwenya Eric Omondi ariko uyu munyarwenya we akabihakana.



Umunyarwenya Eric Omondi yakundanya na Jacques Maribe mu myaka yashize batandukana muri Gashyantare 2015. Gutandukana kwabo kwatangajwe na Jacque mu buryo butangaje ubwo yasomanaga na Dennis Itumbi ku karubanda nk’uko urubuga rwa Ghafla rwabigarutseho.

Image result for eric omondi ex jacque maribe

Eric Omondi na Jacque Maribe bakundanye igihe kitari gito

Hari ibyagiye bivugwa rero ko umwana wa Jacque witwa Zahari yaba yaramubyaranye na Eric Omondi nk’uko bigaragara ku rubuga rya Nairobian rubitangaza, kuko ngo Eric Omondi kuva mu mwaka w’2014 hari ibyo afasha uwo mwana Zahari.

Jacque Maribe n'umuhungu we Zahari

Urwo rubuga kandi rugaragaza ko abo bombi, Omondi na Jacque birinze kugira icyo bavuga kuri Zahari ku bw’impamvu zabo bwite ziri mu nyungu zabo aho bagize bati “Se w’uriya mwana wa Jacque ni Omondi, ariko yirinze kubitangaza nyamara biri kumwangiriza.”

Eric Omondi yahakanye ko ari se w’uwo mwana ndetse avuga ko se amuzi n’ubwo atari igihe gikwiye cyo ku muvuga ariko atari we se. Impamvu yamuteye kudatangaza se wa Zahari ngo ni uko nyina, Jacque ari mu kangarate. Omondi yagize ati “Nzi se w’uriya mwana ariko si igihe cyiza cyo kumutangaza cyane ko Jacque ari mu bihe bikomeye aho ari umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Monica Kimani.”

Jacque Maribe’s real baby daddy Is A Powerful Politician, Eric Omondi Just a Cover

Eric Omondi avuga ko azi se wa Zahari n'ubwo atamutangaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND