RFL
Kigali

ENT Festival ihishiye byinshi abakunzi b’imbyino zihariye-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/11/2017 20:39
0


Mu mpano zitandukanye zigaragara mu Rwanda harimo n’izo kubyina. Hamenyerewe uburwo bwo kubyina bwa Kinyarwanda (Traditional Dance) ndetse n’ubundi bufatwa nk’ubwa kizungu (Modern Dance). ENT Festival yo yazanye uburyo bwihariye bwo gutanga ubutumwa babinyujije mu mbyino ari bwo bwa Contemporary Dance.



Iyi ni Iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 5, ryatangiye mu mwaka w’2012. Ni igitekerezo cyazanywe na Ruzibiza Wesley ndetse akaba afite abantu/ikipe y’abantu bafatanya kuri ubu n’ubwo bikibagoye cyane. Inyarwanda.com yegereye Wesley imubaza ibijyanye n’iri serukiramuco, adutangariza byinshi. Yagize ati:

Iri ni Iserukiramuco rizamara iminsi ine (4) kuva ku itariki ya 28 muri One Love. Ibi nabitangiye numva ari inzozi kuko nakundaga kubyina, nkabikorera mu bihugu byo hanze nyuma numva nabizana no mu Rwanda kugira ngo Abanyarwanda nabo bamenye uburyo batanga ubutumwa babinyujije mu mbyino…Nta kintu kidasanzwe bisaba kugira ngo umuntu yinjire muri iri tsinda, ni karibu ku bantu bose bifuza kwiga…Nta nyungu zihariye turatangira kugira kuko ibyo byose ni ubuntu. Kwinjira muri izo Festivals ni ubuntu. Inyungu zacu ni ugutambutsa ubutumwa…

ENT Festival

Ruzibiza Wesley asobanura uburyo yagize igitekerzo

Wesley yakomeje atubwira zimwe mu mbogamizi bahura nazo. Yagize ati: “Imbogamizi duhura nazo ni uko nta hantu dufite ho gukorera, kugira ngo tubashe kubona aho dukorera twishyura amafaranga menshi cyane. Ikindi ubushobozi buracyari buke cyane ndetse n’amashuri yigisha ibijyanye n’izi mbyino ntabwo ahari yihariye. Tugize aho gukorera byadufasha cyane kurushaho kwigisha Abanyarwanda benshi kurushaho.”

ENT Festival

Bamwe mu bagize itsinda riri gutegura ENT Festival

Umwe mu babana n'ubumuga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Joseph ukorana na ENT Festiva yagize ati "Abantu babana n'ubumuga ntabwo dukeneye abatugirira impuhwe, dukeneye abatwumva bakaduha n'umwanya gusa tukabereka ibyo natwe dushoboye. Ibyo dukora bishobora kubera abandi urugero ndetse bikanazana impinduka nyinshi muri sosiyete. Ntacyo wakora ntakora, cyane ko hari na byinshi nakora ntubishobore. Nzi kubyina cyane kandi ndanabikunda."

ENT Festival Joseph (Yambaye umupira utukura) avuga ko ababana n'ubumuga nabo bashobora kuzana impinduka

Kuba ibi biri kubera mu mujyi wa Kigali, siho gusa bizaguma kuko abayobozi b’iri serukiramuco bafite izindi ngamba zo kubigeza mu tundi duce nko muri Muhanga mu ishuri rya Ahazaza School cyane ko mu ntangiriro z’iri serukiramuco byatangiriye muri Muhanga. Hari abakobwa bari kwigisha kuvuza ingoma mu karere ka Huye cyane ko ibyo bakora akenshi ari ibirebana no kurushaho kuzamura uburenganzira bw’umugore n’umukobwa.

ENT Festival

Abanyamahanga nabo bashyigikiye cyane izi mbyino

Bamwe mu babyina muri ENT bishimira ibyo bakora. Samuel Kwizera yaganiriye na Inyarwanda.com agira ati “Nkora dance Contemporaire muri Amizero Company, natangiye mbyina Kinyarwanda nyuma niga no kubyina izi mbyino zihariye. Bimaze kungeza mu bihugu byinshi bitandukanye ndetse biranantunze. Byampesheje umuryango mu Bubiligi ndetse nanabyigisha ku rwengo mpuzamahanga…Impano ni ikintu umuntu aha umwanya. Urubyiruko rwose ntimukisuzugure, impano irabagarirwa ibi nabyo ni impano.

 ENT Festival

Samuel avugako izi mbyino zimaze kumugeza kuri byinshi

REBA ANDI MAFOTO:

ENT Festival

ENT Festival

Imbyino zidasanzwe zitanga ubutumwa nizo zizagaragara muri iri serukiramuco

ENT Festival

ENT Festival

ENT Festival

ENT Festival

ENT Festival

ENT Festival

Amizero Company ntisubiza inyuma ababana n'ubumuga kuko yemera ko nabo bashoboye

ENT Festival

Abantu benshi bari bitabiriye itegurwa ry'iri Serukiramuco

ENT Festival

ENT Festival

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo_Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND