RFL
Kigali

Enrique Iglesias n’umukunzi we bibarutse impanga

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/12/2017 17:57
0


Uwahoze ari umukinnyi wa Tennis Anna Kournikova n’umukunzi we akaba n’umuhanzi Enrique Iglesias ku nshuro ya mbere bibarutse, bahise babyara impanga.



Uyu mukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Tennis, Anna yabyariye Miami mu mpera z’iki cyumweru dusoje ubu akaba ari umubyeyi w’abana babiri; umuhungu witwa Nicholas n’umukobwa witwa Lucy. Igitangaje kuri aba bombi ni uko mu mezi icyenda Anne yari amaze atwite bari barabigize ibanga kugeza ubwo yibarutse aba bana babiri.

Enrique

Enrique Iglesias na Anna Kournikova ku nshuro ya mbere bibarutse impanga

Anna w’imyaka 36 yari amaze umwaka wose atagaragara mu by’imikino dore ko yaherukaga kugaragara ku kibuga cya Tennis mu Ugushyingo 2016. Akaba yari amaze imyaka 16 akundana na Enrique w’imyaka 42 kuko batangiye urugendo rwo gukundana mu mwaka w’2001 ndetse bakaba batarigeze bakora ubukwe nk’uko ibihuha byinshi by’uko bakoze ubukwe byavuzwe.

Enrique

Enrique na Anna bamaze imyaka 16 bari mu rukundo

Enrique

Aba bombi ntibajya bahisha urukundo rwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND