RFL
Kigali

Enric Sifa wamamaye mu ndirimbo 'Ingorofane ihindutse indege' yagarutse mu Rwanda nyuma y'igihe kinini aba muri Amerika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2018 20:47
1


Enric Sifa umaze imyaka itari micye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda aho yazanye n'umugore we Whitney Sifa. Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 16 Nyakanga 2018 ni bwo bageze i Kanombe ku kibuga cy'indege.



Amazina ye asanzwe ni Eric Nshimiyumuremyi, gusa yamamaye mu muziki nka Enric Sifa. Ni umuhanzi w’umunyarwanda wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ye yise “Ingorofani ihindutse indege” ivuga ku buzima bugoye bwo ku muhanda yanyuzemo nyuma Imana ikamuhindurira amateka. 

UMVA HANO 'INGOROFANE IHINDUTSE INDEGE' YA ENRIC SIFA

Akigera i Kanombe, Enric Sifa yatangaje ko yishimiye cyane kugera ku ivuko mu Rwanda, ahantu avuga ko ari heza cyane. Ibi yabitangaje akoresheje urubuga rwa Facebook, gusa nta bintu byinshi yatangaje. Yageze mu Rwanda ari kumwe n'umugore we Whitney Sifa bambikanye impeta mu kwezi kwa Kanama mu mwaka wa 2014.

Enric Sifa

Ubwo bari bageze i Kigali,...ibyishimo byari byose

Abantu banyuranye bishimiye kugaruka kw'uyu muhanzi bamuha ikaze mu Rwanda. Enric Sifa yakunze kujya muri Amerika akagaruka mu Rwanda, gusa ahagana muri 2011 yasubiyeyo ntiyahita agaruka na cyane ko yahise ashaka umugore muri 2014 akaba umuturage wemewe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Agarutse nyuma y'imyaka 7 yari amazeyo. Ibyishimo ni byose ku nshuti ze n'abo mu miryango ye baba mu Rwanda dore ko bamugaragarije ko bari bamukumbuye.

Enric Sifa yakuriye mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kayonza. Ni naho yatangiriye umuziki. Nyuma yo kuva ku muhanda, akaza kwamamara mu muziki, yahise yigira muri Amerika. Aherutse gushinga ikigo yise MyiBOBO aho kimwe cya kabiri cy’amafaranga ava muri icyo kigo, ayafashisha abana bo mu Rwanda baba ku muhanda mu buzima bubi nawe yabayemo. Iki kigo MyiBOBO cya Enric Sifa cyamaze gufungura inzu ye bwite itunganya umuziki. 

Enric Sifa

Enric Sifa n'umugore we ubwo bari bagiye gufata indege ibazana i Kigali

Enric Sifa

Enric Sifa yamaze kugaruka mu Rwanda

Whitney Sifa

Enric Sifa n'umugore we ku munsi w'ubukwe bwabo muri 2014

REBA HANO 'STAY HERE' INDIRIMBO ENRIC SIFA YAKOREYE MURI AMERIKA

 

REBA HANO 'SI NJYE MWAMI' YA HINDURWA YABAGAMO NA ENRIC SIFA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Apu ni bibi gushaka abanyamahanga,ariko ni gute umuntu adaterwa ikibazo no gushaka umuzungu koko?ubwo kwibyara ntacyo biba bikubwiye?ntuterwa ikibazo no kubyara abo mudasa koko?njye nzibyara iteka sinshobora gushaka uwo yudahuje uruhu kuko naterwa agahinda no kutagira abana basa nanjye kandi aricyo mbereyeho ngo nsige ku isi abazagira izina ryanjye bari mu ishusho yanjye kuburyo ubabona ukanyibwira.





Inyarwanda BACKGROUND