RFL
Kigali

Engeneer Kibuza yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Mani Martin-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/09/2017 8:02
1


Engeneer Kibuza yahuje imbaraga na Mani Martin bakorana indirimbo bise ‘Umunyamahirwe’ ndetse kugeza ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze. Engeneer Kibuza yabwiye Inyarwanda ko hashize imyaka 5 amajwi y’iyi ndirimbo ari hanze.



Engeneer Kibuza ubwo yagezaga ku Inyarwanda.com amashusho y’iyi ndirimbo yadutangarije ko yatinze gukora amashusho y’iyi ndirimbo bitewe nuko yageragezaga kuyafata bikanga. Engeneer Kibuza ashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo nyuma y’aho yari aherutse ‘Umwana ni umutware remix’ na Ngarambe François-Xavier ndetse n’indi yitwa ‘Inkovu’ yafatanyije na Eric Mucyo. Engeneer Kibuza yagize ati:

Umunyamahirwe ni indirimbo imaze imyaka 5 iri mu majwi (audio) hagiye habaho gahunda yo kuyikorera amashusho bikanga bitewe na situation yagiye ibaho gusa amaherezo y'inzira ni munzu amashusho yayo arashyize araboneka ikaba ari video ya gatatu mbashije gukora muri uyu mwaka wa 2017. Mu ntangiriro z'uyu mwaka nakoze ‘Umwana ni umutware remix’ na Ngarambe François-Xavier yari isanzwe imaze imyaka 30 ayihanze nza no gukora indi nise ‘Inkovu’ nafatanyije na Eric Mucyo nkaba nteganya gukora n’ibindi bikorwa binogeye abakunzi b'umuziki nyarwanda.

Eng Kibuza

Engeneer Kibuza hamwe na Mani Martin

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUNYAMAHIRWE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • byukusenge6 years ago
    nibyiza komeza utere imbere musa





Inyarwanda BACKGROUND