RFL
Kigali

Emmy yaba yaratwaye umukobwa wahoze akundana na Peace Jolis? Twaganirije impande zombi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/05/2018 9:52
2


Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi amakuru avuga ko umuhanzi w’umunyarwanda Emmy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaba yaratwaye umukobwa Joyce Umuhoza wahoze akundana na Peace Jolis, icyakora bari bataragira icyo babivugaho.



Ubwo Inyarwanda yabazaga Emmy niba koko yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa wahoze akundana na Peace Jolis, Emmy yagize ati”Sha ibi nta kintu nshaka kubivugaho.” Aha umunyamakuru yamubwiye ko aya ari amwe mu magambo amaze iminsi avugwa kandi mu by’ukuri abakunzi be ndetse n'abanyarwanda muri rusange bashaka kumenya ukuri kuri ibi. Uyu muhanzi yongeye kubwira Inyarwanda ati “Erega ntacyo nabivugaho uko mwabibonye ni ko nanjye nabibonye."

PeaceMu myaka mike itambutse Peace na Joyce bari mu mu munyenga w'urukundo 

Icyakora n'ubwo Emmy yanze kugira icyo atangaza kuri uyu mukobwa biravugwa ko bamaze igihe bakundana ndetse magingo aya uyu mukobwa akaba ari we ubarizwa kuri Profile ya Whatsapp y’uyu muhanzi uba muri Amerika. Bivugwa kandi ko Emmy ari gutegura urugendo rwo kuza mu Rwanda gusura uyu mukobwa ndetse no kuba baganira byimbitse imbonankubone cyane ko uwahaye amakuru Inyarwanda ahamya ko hari imishinga irimo n’ubukwe impande zombi ziri kwigaho.

Emmy

Uyu mukobwa ni we ubarizwa kuri Profile ya whatsapp ya Emmy

Kuri Peace Jolis wari umaze igihe akundana n’uyu mukobwa ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com yatangaje ko nta mpamvu yo kugaruka muri iyi nkuru cyane ko atakabaye abazwa urukundo rw’abandi. Yagize ati”Mubaze Emmy cyangwa Joyce njye koko ubu ndazamo gute? Sinakabaye nza muri izi nkuru. Umukobwa tumaze igihe tutari kumwe ubundi se mubwiwe n’iki ko ari njye wa nyuma twakundanye mbere yo kuba yaba akundana na Emmy (nubwo ntabizi) wenda hari undi musore bakundanye ariko njye aho naba ndenganye.”

Uyu muhanzi utigeze ushaka kuvuga cyane nawe kuri iyi nkuru yakomeje guhamya ko yatandukanye n’uyu mukobwa cyera, gusa yirinda kugaruka ku gihe nyiri izina batandukaniye ahubwo agaruka ku guhamya ko nta mpamvu n’imwe yo kuba abazwa urukundo rw’abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kavamahanga5 years ago
    Nonese nimba peace yaramubwiye ko umwana yirekura !!!!ubwo nyine nawe agomba kumusuzuma hanyuma agaha passe nabandi bahanzi hatahiye Coga niwe uzahita amusamura gutyo gutyooooo
  • kaka5 years ago
    hhhhhhhhh murasetsa kabisa





Inyarwanda BACKGROUND