RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 6 avuye mu Rwanda, Emmy yahishuye ko igitaramo yakoreye i Rusizi muri PGGSS2 cyari kigiye gutuma areka kujya muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/11/2018 17:47
0


Umuhanzi Emmy ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakorera muzika yabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muhanzi wagiye mu mwaka wa 2012 ni umwe mu bahanzi bari batorewe kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro yayo ya kabiri icyakora agenda akoze igitaramo kimwe gusa.



Emmy werekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akoze igitaramo kimwe yari yakoreye i Rusizi ngo ntazakibagirwa cyane ko aricyo gusa yari agize amahirwe yo kwitabira. Icyakora ariko n'ubwo atazibagirwa iki gitaramo ngo ntabwo yicuza kuba yaragiye atarangije iri rushanwa kuko ahamya ko buri kintu kigira impamvu.

Ibi Emmy yabiganirije Inyarwanda.com ubwo yari atangaje ko akumbuye u Rwanda igihugu cye cy'amavuko agiye kuzuza imyaka itandatu adakandagiramo. Yabajijwe n'umunyamakuru ikintu akumbuye cyane ndetse n'ahantu yumva akumbuye kuba yataramira mu Rwanda.

Yagize ati" Kumenya aho nkumbuye cyane gutaramira handyoheye icyo kibazo kirakomeye kuko nagiye ntaramira ahantu henshi nkishima navuga nk'i Butare muri Kaminuza, i Kigali, i Gitarama ariko ahantu ntajya nibagirwa ni i Rusizi ari nayo performance ya mbere yanjye muri PGGSS baranyishimiye bituma numva nareka indege yari kunjyana muri Amerika niba koko ariko bagikurikirana ibihangano byanjye barakomeje kunkunda kuharirimbira byanshimisha."

Emmy

Emmy aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Emmy avuga ko abantu bo mu myidagaduro yo mu Rwanda abakumbuye cyane dore ko abenshi bakomeje kuba inshuti ze bityo ko igihe yazira mu Rwanda yashimishwa no guhura nabo. Emmy ariko nanone yatangaje ko  bimwe mu byo akumbuye mu Rwanda ari ibiryo byaho by'umwihariko igitoki ndetse n'imbuto zo mu Rwanda akundira ko ziba ari umwimerere.

Abajijwe niba ateganya kuza mu Rwanda Emmy yavuze ko ari gahunda ye ariko atatangaza ngo ni ryari cyane ko umunsi ku wundi aba atekereza uko yaza mu Rwanda n'ubwo bitamworohera. Avuga ko byanze bikunze agomba kuzaza kandi vuba n'ubwo ataramenya ngo ni ryari.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA EMMY YISE "BODY 2 BODY"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND