RFL
Kigali

Miss Rwanda 2017 Iradukunda yiyongereye ku byamamare Yvan Buravan na Ciney umuryango wabo usanganywe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/02/2017 18:38
0


Tariki 26 Gashyantare 2016 ni bwo hatowe Iradukunda Elsa nka Nyampinga wahize abandi ’Uburanga, Ubwenge n’Umuco’ mu Rwanda uzahagararira abandi ba Nyampinga muri uyu mwaka wa 2017, nyuma yo gutorwa kwe byaje gutahurwa ko Yvan Buravan ndetse na Ciney bose ari babyara b’uyu mukobwa wegukanye ikamba.



Ibi byatangiye kwibazwaho cyane ubwo Yvan Buravan yashyiraga ifoto yamamaza Iradukunda Elsa ku rukuta rwe rwa Instagram. Abantu batari bacye barimo n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com bibajije ikibiri inyuma noneho bihumira ku murari ubwo uyu mukobwa yakirwaga mu muryango iwabo nyuma yo kwegukana ikamba, mu bamwakiriye hakaba hagaragayemo na Yvan Buravan nyamara utari ufite aho ahuriye nabyo dore ko atigeze aharirimbira.

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahise yegera Yvan Buravan amubaza impamvu y’ibi maze aduhishurira ko Iradukunda Elsa ari mubyara we. Kuba Iradukunda Elsa ari mubyara wa Yvan Buravan bisobanura ko ari na mubyara wa Ciney dore ko mama wa Ciney na Mama wa Yvan Buravan bose bavukana bityo aba bose bakaba babyara ba Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017. Kuba Uwimana Aisha uzwi nka Ciney ndetse na Burabyo Yvan uzwi nka Buravan bamaze kwamamara muri muzika bituma umuntu yavuga ko Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa abaye undi muntu umenyekanye mu muryango wabo.

miss ElsaYvan Buravan yamamazaga uyu mukobwa wegukanye ikamba

miss ElsaCiney atangaza ko undi muntu mu muryango wabo agiye kwiyongera mu byamamare

miss ElsaMiss Elsa nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017

REBA HANO INCAMAKE Z'IBIRORI BYO GUTORA MISS RWANDA 2017


KANDA HANO UREBE VIDEO NSHYA YA YVAN BURAVAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND