RFL
Kigali

Queen Elizabeth yambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2018 ahigitse abakobwa 17-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2018 14:04
0


Mu ijoro ryakeye tariki 08 Nzeri 2018 Umukobwa witwa Queen Elizabeth yambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2018 mu birori bikomeye. Ni ikamba yegukanye ku myaka 19 y'amavuko, ahigitse bagenzi be 17.



Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu mukobwa yahishuye icyamuhesheje kugera ku intsinzi. Yagize ati “Nishimiye kwegukana iri kamba. Mbikuye ku mutima ndashima aba-Tanzaniya bose.” Yongeyeho ati “Ubwiza bwose waba ufite bushyigikirwa n’uburyo witwaye. Nk’uko ubibona ubwiza si ubwo abantu babona gusa ahubwo ni n’imirimo ukora.”

Queen Elizabeth w’imyaka 19 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Dar es Salaam yegukanye ikamba nyuma yo gusigara mu bakobwa batanu bashakishwagamo Nyampinga wa Tanzania 2018. Uyu mukobwa yambitswe ikamba nyuma yo gusubiza neza ibibazo bitanu yabajijwe na Hamisa Mobetto wari mu kanama nkemurampaka.

Abakobwa bahatanaga muri iri rushawa bagiye banyura imbere y’akanama nkemurampaka, benshi basubizaga ibibazo babazwaga bakoresha ururumi rw’icyongereza, gusa umubare munini wakoresheje ururimi rw’igiswahili.

Global Publisher iravuga ko Queen Elizabeth Makune yambitswe iri kamba mu birori bikomeye byabereye i Millenium Tower Kijitonyama mu mujyi wa Dar Es Salaam mu ijoro ryakeye. Yagaragiwe n’ibisonga bibiri ari bo: Moreen Joseph wabaye igisonga cya kabiri [uri iburyo] na Alice Joseph [uri ibumoso] wabaye igisonga cya mbere.

Queen Elizabeth yasimbuye umukobwa witwa Basila Mwanzi wari umaranye iri kamba umwaka wose. Uyu muhango wo gutoranya Nyampinga wa Tanzania 2018 witabiriwe na Minisitiri w’Itumanaho, Umuco, Ubugeni na Siporo, Dr Harrison Mwakyembe, hari kandi umuyobozi w’ikigo gishinzwe umutungo kamere n’Ubukerarugendo Japhet Hasunga n’abandi barimo nk’umuyobozi w’akarere ka Kisarawe, Jokate Mwegelo.

AMAFOTO:

Image result for Queen Elizabeth Miss Tanzania 2018

Ni irushanwa ryari rihatanyemo abakobwa 17

Umunyamideli Hamisa Mobetto yari mu kanama nkemurampaka

Uyu mukobwa yegukanye ikamba ahigitse bagenzi be 17

Byari ibyishimo kuri we

Basila watanze ikamba

Queen Elizabeth wegukanye ikamba rya Miss Tanzania aganira n'itangazamakuru

Uyu mukobwa [uri ibumoso] ni we wateguye igikombe, imodoka n'andi mashimwe yahawe Miss Tanzania

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND