RFL
Kigali

Elion Victory yubuye gahunda y'ibitaramo bya LIVE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/11/2014 9:59
0


Muri gahunda yo kurushaho kwegera abakunzi be, umuhanzi Elion Victory yatangiye gahunda yo kongera kugaragara mu bitaramo bya LIVE hirya no hino muri Kigali.



Muri ibi bitaramo, uyu muhanzi uzwiho ubuhanga bwo gucuranga gitari, azajya aba ari kumwe na Band yitwa Neptunez, isanzwe iririmbira ahitwa KGL no mu yandi mahoteli anyuranye muri Kigali.

Iyi gahunda nshya Elion Victory akaba yarayitangiye, kuwa Gatanu ushize aho yataramiye ahitwa White Horse, acuranga zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “Amafaranga”, “Only One”, “Niko Ateye” n’izindi zirimo inshyashya atarashyira ku isoko.

Elion

Iki gitaramo cyari kirimo abacuranzi bagize iyi band ya Neptunez, cyari icya mbere uyu muhanzi n’iyi band bakoreye aha hantu.

Aganira na INYARWANDA, Elion yagize ati “Maze igihe nkorana imyitozo ba Band ya Neptunez, ubu nkaba nubuye gahunda nari natangije yo kwigaragaza cyane mu bitaramo, aho ndi no kumenyekanisha indirimbo zanjye nshya ari zo Umutuzo na Ndi mu Rukundo.”

Ibi bitaramo Elion Victory arateganya kubikora mu duce tunyuranye twa Kigali, by’umwihariko ahitwa KGL n’ahandi.
Elion asaba abakunzi b’umuziki we kurushaho kwitabira ibitaramo bye, muri iyi gahunda nshya yagaruye.

Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND