RFL
Kigali

Elion Victory yemeza ko aho amajyambere ageze, imbuga nkoranyambaga zishobora gutanga abageni

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/10/2014 12:48
6


Umuhanzi mu njyana ya RnB na Pop, Elion Victory yemeza ko aho itera mbere rigeze, kuri ubu byoroshye cyane kandi bishoboka ko abantu babiri bashobora guhurira ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, wats’App,...bakaba bashinga urugo rugakomera.



Ibi ni nabyo bikubiye mu ndirimbo ye nshya yise ‘Ndi mu rukundo’, aho agaragaza uburyo yinjiye mu rukundo n’umuntu bahujwe n’imbuga nkoranyambaga(Social network).

Elion

Elion Victory

Mu kiganiro na Elion Victory ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye, yagize ati “ Iravuga kuri social network love uko abantu bahuriraho bagatangira kuvugana no kohererezanya amafoto,ndetse uko bagenda bavugana ari nako biyumvanamo urukundo rukaza bagakomeza gukundana.”

elion

Iyi ni ifoto iherekeje iyi ndirimbo

Tumubajije impamvu yahisemo gukora iyi ndirimbo. Uyu muhanzi yagize ati “  Ni uko ari ibintu bigezweho, facebook, wats’App birifashishwa cyane muri iki gihe, nshaka kugaragaza ko ushobora guhurira n’umuntu kuri watssupp bikaviramo gukundana bya nyabyo kandi mukanabana.”

Kanda hano wumve indirimbo 'Ndi mu rukundo'

elion

elion

Elion Victory mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

Elion Victory wanamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo akaba ari gutunganywa, avuga ko ubwo yatangiraga kuyikora yagize igitekerezo cyo kuba yasangiza abakunzi b’umuziki we uburyo biba byifashe iyo ari gutunganya indirimbo maze bituma afata amashusho agaragaza uburyo umushinga w’iyi ndirimbo watangiye gukorwa mu buryo bw’amajwi kugeza irangiye.

Elion Victory ati “  Usanga abakunzi b’umuziki baba bibaza bati ese koko izo ndirimbo zikorwa gute? Njyewe nagize igitekerezo cyo kuzajya nsohora indirimbo ngashyira hanze behind the scene ya studio, ku buryo barebye uburyo yakozwe uburyo yatangiye n’uburyo yageze kuri produit fini, bibaha ishuso y’uburyo biba byifashe muri studio. Ndetse no mu gukora amashusho yayo.”

Reba uburyo iyi ndirimbo yakozwe muri studio


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mamy9 years ago
    uyu mutipe numuhanga cyane sinzimamvu bamuhoza hasi ahubwo baka zamura ryashyano ryumukobwa ritazi live icyazi nukurata inyinya gusa
  • bosco9 years ago
    uyu mutipe arambabaza kabisa numwe mubahanzi bazi live bazi no guhimba ariko ntibamuzamura.
  • JOSIANE9 years ago
    Ibyo bibaho cyane.courage kumuziki wawe IMANA niyo izamura umuntu.gusa wowe ntuzajye mubapfumu.
  • drogba9 years ago
    ntawutazi ko uri umuhanga
  • 9 years ago
    waowww courage bro imana igufashe kbsa.nkunda uko uririmba na guitar birandenga.byiza kbsa
  • Henriette9 years ago
    wow.. waiting bro! love your music!!





Inyarwanda BACKGROUND