Umuhanzi mu njyana ya RnB na Pop, Elion Victory yemeza ko aho itera mbere rigeze, kuri ubu byoroshye cyane kandi bishoboka ko abantu babiri bashobora guhurira ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, wats’App,...bakaba bashinga urugo rugakomera.
Ibi ni nabyo bikubiye mu ndirimbo ye nshya yise ‘Ndi mu rukundo’, aho agaragaza uburyo yinjiye mu rukundo n’umuntu bahujwe n’imbuga nkoranyambaga(Social network).
Elion Victory
Mu kiganiro na Elion Victory ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo ye, yagize ati “ Iravuga kuri social network love uko abantu bahuriraho bagatangira kuvugana no kohererezanya amafoto,ndetse uko bagenda bavugana ari nako biyumvanamo urukundo rukaza bagakomeza gukundana.”
Iyi ni ifoto iherekeje iyi ndirimbo
Tumubajije impamvu yahisemo gukora iyi ndirimbo. Uyu muhanzi yagize ati “ Ni uko ari ibintu bigezweho, facebook, wats’App birifashishwa cyane muri iki gihe, nshaka kugaragaza ko ushobora guhurira n’umuntu kuri watssupp bikaviramo gukundana bya nyabyo kandi mukanabana.”
Kanda hano wumve indirimbo 'Ndi mu rukundo'
Elion Victory mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo
Elion Victory wanamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo akaba ari gutunganywa, avuga ko ubwo yatangiraga kuyikora yagize igitekerezo cyo kuba yasangiza abakunzi b’umuziki we uburyo biba byifashe iyo ari gutunganya indirimbo maze bituma afata amashusho agaragaza uburyo umushinga w’iyi ndirimbo watangiye gukorwa mu buryo bw’amajwi kugeza irangiye.
Elion Victory ati “ Usanga abakunzi b’umuziki baba bibaza bati ese koko izo ndirimbo zikorwa gute? Njyewe nagize igitekerezo cyo kuzajya nsohora indirimbo ngashyira hanze behind the scene ya studio, ku buryo barebye uburyo yakozwe uburyo yatangiye n’uburyo yageze kuri produit fini, bibaha ishuso y’uburyo biba byifashe muri studio. Ndetse no mu gukora amashusho yayo.”
Reba uburyo iyi ndirimbo yakozwe muri studio
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO