RFL
Kigali

Kuri uyu wa Gatanu abahanzi batandukanye barataramira muri St Aloys i Rwamagana hakusanywa inkunga ya Yannick ukeneye ubufasha

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/09/2018 15:09
1


Muri iyi minsi hari indwara nyinshi zitandukanye ziteye urujijo, zimwe zikanamenyekana zikavuzwa zigakira n’ubwo hari izo usanga zigoranye cyane. Mu buryo bw’ubutabazi rero, abahanzi nyarwanda bishyize hamwe mu gutanga ubufasha bwo kuvuzwa.



Umusore w’ imyaka 22 witwa Gisagara Yannick ukomoka mu Karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro mu ntara y’Iburasirazuba amaze iminsi ubuzima bwe buri mu bihe bikomeye nyuma yo kumara imyaka ibiri afite ikibazo cy’impyiko zamenetse. Kugira ngo avurwe hakenewe Miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda (19.000.000 FRW).

Gisagara Yannick avuga ko muri 2016 ubwo yumvaga arwaye yigaga mu mwaka wa kabiri muri IPRC Kigali ku Kicukiro nyuma y’isuzuma yakorewe n’abaganga ryaje gusanga agomba gushyirwamo izindi mpyiko kuko izo yavukanye zamaze kwangirika.

Yannick akeneye ubufasha bwo kuvuzwa

Kuri ubu harasabwa miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda (19.000.000 FRW) angana n’ibihumbi 22 by’amadolari ya Amerika (22,000 US$) kugira ngo Yannick Gisagara azabagwe ashyirwemo indi mpyiko kuko yamaze kubona umwitangira akayimuha imwe.

Yannick urwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayizali ku Kacyiru, kuri uyu wa Kane arongera kubagwa ndetse abenshi mu bamuzi n’abamenye ibye bari kumusengera cyane ngo Imana ikomeze kumwigaragariza.

Yannick

Uko Yannick yari ameze atararwara

Umwe mu nshuti ze biganye, usigaye ari umunyamakuru kuri imwe mu ma televiziyo ya hano mu Rwanda, Bertrand afatanyije n’abandi bana b’inshuti za Yannick bakaba n’urungano rwe bateguye igitaramo kizahuriramo abahanzi batandukanye mu gushakira inkunga Yannick nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro bagiranye. Yagize ati:

Yannick twarakuranye, hamwe n’abandi bana b’urungano n’inshuti za Yannick twateguye iki gitaramo ngo dukusanye inkunga yo kumufasha kuko akeneye gukorerwa operation muri India muri million 19 asabwa kugeza ubu yabonye izigera kuri miliyoni 6. Ni yo mpamvu twahurije hamwe abahanzi tuzajya i Rwamagana muri St Aloys kuko avuka i Rwamagana kandi yize muri St Aloys. Iki gitaramo kizaba ejo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Yannick

Ejo hazaba igitaramo cyogukusanyiriza Yannick inkunga

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi batandukanye ari bo: Gabiro Guitar, Mr Kagame, Nick Dimpoz, MC Tino, Young Grace, Siti True Kaligombe, Jack B, Ben Adolphe na The Sano bizaba ari amafaranga 1000 gusa ahasanzwe, 2000 muri VIP na 500 ku munyeshuri uzaba yitwaje ikarita y’ishuri. Bizabera muri St Aloys i Rwamagana.

Ushobora gutanga ubufasha ukoresheje uburyo bukurikira:

1.Konti no: 4003100557498 (EQUITY BANK) ya Gisagara Yannick

2.Mobile Money: +250783064558 (Mukamudenge Libellatha) cyangwa +250787905025 (Gisagara Yannick)

Mu gihe hari ibindi bisobanuro cyangwa amakuru acyenewe kuri Gisagara Yannick wahamagara +250783064558 ikoreshwa na Mukamudenge Libellatha ubyara Gisagara Yannick nawe uboneka kuri +250787905025.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yves5 years ago
    Imana imube hafi





Inyarwanda BACKGROUND