RFL
Kigali

Edouce yahishuye ko afite umukunzi mushya utuye i Kigali, Iby'umu Diaspora byanze ubukwe burapfuba? Cyangwa byari ugushaka kuvugwa?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/11/2018 9:15
3


Mu minsi ishize nibwo Edouce Softman yatangaje ko agiye kurushinga n'umukobwa w'umunyarwandakazi uba ku mugabane w'Uburayi ndetse anatangaza ko imyiteguro ayigeze kure, icyakora bitunguranye uyu muhanzi yaje kubihindura atangaza umukunzi we mushya witwa Queen ndetse anerura ko atuye mu mujyi wa Kigali.



Edouce Softman mu mpera z'umwaka wa 2017 nibwo yatangaje ko afite umukunzi ndetse bari mu myiteguro yo kurushinga ariko kandi uwo mukunzi we akaba ari umukobwa usanzwe uba hanze y'u Rwanda aba bamaze kwamamara ku izina ry'aba Diaspora,  Edouce nubwo yahamyaga aya makuru ariko nanone ntiyakunze kugaruka ku mazina y'uyu mukobwa bitegura kurushinga.

Nyuma y'igihe iby'iyi nkuru bisa n'ibyacecetse kuri ubu Edouce yaje guhishura undi mukunzi we ndetse anemeza ko uyu mukunzi we mushya aba mu Rwanda mu mujyi wa Kigali. Uyu yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yashyize ifoto y'umukobwa arangije ashyiraho amagambo agira ati" Uwanjye wa nyawe."  aha ariho umunyamakuru wacu yahereye aganira na Edouce ku bijyanye n'uwo bakundanaga wo muri Diaspora.

Edouce

Edouce niwe washyize hanze ifoto y'uyu mukunzi we mushya

Aha umunyamakuru yabajije Edouce niba koko uyu ariwe mukunzi we, maze uyu muhanzi agira ati" Niwe rwose uwo niwe mugore wanjye yitwa Queen." abajijwe uko byageze ku mu Diaspora yakundaga kuvuga ko bazabana, aha Edouce Softman yaguze ati" Wimumbaza rwose kuko umugore wanjye ni uyu nkweretse..."

Aha twabajije uyu muhanzi niba uyu ariwe yavugaga bitegura kurushinga adutangariza ko atariwe ahubwo uyu ariwe mugore we adashaka kuvuga kuwo muri Diaspora. Edouce Softman udashaka kuvuga kumu Diaspora yakunze kuvugwaho byatumye twibaza niba koko uyu yavugaga mu gihe cyatambutse baratandukanye cyangwa yarabivuze ngo akomeze kuvugwa mu itangazamakuru gusa, icyakora ibi bibazo byose ntabwo Edouce yigeze ashaka kubisubiza cyane ko we yasubirishaga ijambo rimwe ati" Umugore wanjye ni uyu ibyundi wambaza sinshaka kubivuga."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marine5 years ago
    Iyi ni indaya ya kicukiro
  • Ndumiwe5 years ago
    Hahahaa uyu clarisse ntabugugu yigirira, aratambaza kereka utamukeneyeho ubufasha
  • Mimi5 years ago
    we Are proud ov this couple Ibyo wowe uvuga ngo Nindaya ya Kicukiro Indaya ni bashiki bawe wakigoryi we Marine,Ndumiwe Nawe ngo Aratambaza cyakora Abanyarwanda Mugira Ishyari Mureke Abana bimundanire Mugabanye Ubugambo mwanjiji mwe Abanyarwanda muzicwa namashyari Rata keep it up Ndabafana Team Edouce And Clarisse For Life





Inyarwanda BACKGROUND