Umuhanzi Edoue Softman yaramaze iminsi avuga ko ari gutegura igitaramo gikomeye mu karere ka Musanze cyo gusogongeza abakunzi be kuri album ye yenda gushyira hanze, muri iki gitaramo we ahamya ko ari icy’amateka kuri we Edouce yari aherekejwe n’abahanzi barindwi ndetse na Dj Phil Peter wari waturutse i Kigali.
Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2016, aho abahanzi barindwi bose bari binjiye mu mujyi wa Musanze bataramiye abanyamusanze, ariko nanone by’umwihariko Edouce we aboneraho n’umwanya wo gusogongeza ku bari aho uburyohe bwa Album ye yise “My Love”.
DJ Phil Peter niwe wavangavangaga imiziki muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku rwego rushimishije cyatangiye ahagana mu ma saa yine, abahanzi barimo Edouce, Tonny, Davis D, Jack B, Bull Dogg, Umutare Gaby, Bruce Melodie, basusurukije abari aho, abafana byagaraga ko birekuye nabo babyinana n’abahanzi bijyanye n’uburyo bazi indirimbo zabo.
Mc Beni Abayisenga niwe wayoboye ibirori
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Edouce Softman twagerageje kumubaza uko yumva amerewe nyuma y’iki gitaramo yari amaze gukorera mu mujyi wa Musanze, uyu musore agira ati” Ntakubeshye ni amateka kuri njye, ni ibintu nahoze ndota ko nzakora, nifuzaga kuzakora igitaramo nkabona abantu nkabo mbonye ni iby’agaciro kuri njye. Ndashimira buri umwe wamfashije ndashimira abafana ba muzika nyarwanda ndashimira abahanzi bagenzi banjye baje kumfasha mbega Imana ibahe umugisha.”
Muri iki gitaramo umuhanzi Edouce Softman yaririmbye inshuro ebyiri bwa mbere akaba yacuranze umuziki w’umwimerere cyangwa se Live nkuko bikunze kwitwa nyuma aza kugaruka nawe aririmba playback aririmbira abantu nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya yise “My love”.
Reba andi mafoto:
Umuhanzikazi Tonny k'urubyiniro
Jack B yashimishije abari aho mu mbyino ze zakunzwe cyane
Edouce mu gace ka mbere aririmbira abanyamusanze bari aho
Davis D uzwi mu ndirimbo nka Biryogo yishimiwe cyane
Umutare Gaby yishimiwe cyane
Umuraperi Bull Dogg yongeye guhamya abafana afite mu gihugu
Bruce Melodie yashimangiye ko akunzwe mu karere ka Musanze nyuma y'uko abafana bamwakiriye muri iki gitaramo
Edouce niwe wasoje igitaramo ubwo yasubiraga mu gitaramo bwa kabiri agashimisha abari aho
Phil Peter yanyuzwe n'igitaramo atangira kwifatira udufoto na video k'urubyiniro
TANGA IGITECYEREZO