RFL
Kigali

Edouce Softman yasogongeje abanyamusanze album ye mu gitaramo cy’amateka kuri we –Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2016 10:27
2


Umuhanzi Edoue Softman yaramaze iminsi avuga ko ari gutegura igitaramo gikomeye mu karere ka Musanze cyo gusogongeza abakunzi be kuri album ye yenda gushyira hanze, muri iki gitaramo we ahamya ko ari icy’amateka kuri we Edouce yari aherekejwe n’abahanzi barindwi ndetse na Dj Phil Peter wari waturutse i Kigali.



Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Musanze kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2016, aho abahanzi barindwi bose bari binjiye mu mujyi wa Musanze bataramiye abanyamusanze, ariko nanone by’umwihariko Edouce we aboneraho n’umwanya wo gusogongeza ku bari aho uburyohe bwa Album ye yise “My Love”.

 

mc phil peterDJ Phil Peter niwe wavangavangaga imiziki muri iki gitaramo

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe ku rwego rushimishije cyatangiye ahagana mu ma saa yine, abahanzi barimo Edouce, Tonny, Davis D, Jack B, Bull Dogg, Umutare Gaby, Bruce Melodie, basusurukije abari aho, abafana byagaraga ko birekuye nabo babyinana n’abahanzi bijyanye n’uburyo bazi indirimbo zabo.

beni

Mc Beni Abayisenga niwe wayoboye ibirori

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Edouce Softman twagerageje kumubaza uko yumva amerewe nyuma y’iki gitaramo yari amaze gukorera mu mujyi wa Musanze, uyu musore agira ati” Ntakubeshye ni amateka kuri njye, ni ibintu nahoze ndota ko nzakora, nifuzaga kuzakora igitaramo nkabona abantu nkabo mbonye ni iby’agaciro kuri njye. Ndashimira buri umwe wamfashije ndashimira abafana ba muzika nyarwanda ndashimira abahanzi bagenzi banjye baje kumfasha mbega Imana ibahe umugisha.”

Muri iki gitaramo umuhanzi Edouce Softman yaririmbye inshuro ebyiri bwa mbere akaba yacuranze umuziki w’umwimerere cyangwa se Live nkuko bikunze kwitwa nyuma aza kugaruka nawe aririmba playback aririmbira abantu nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya yise “My love”.

Reba andi mafoto:

Tonny

TonnyTonnyUmuhanzikazi Tonny k'urubyiniro

jack bjack bjack bjack bJack B yashimishije abari aho mu mbyino ze zakunzwe cyane

edouceedouceEdouce mu gace ka mbere aririmbira abanyamusanze bari aho

Davis DDavis DDavis D uzwi mu ndirimbo nka Biryogo yishimiwe cyane

umutare gabyumutare gabyumutare gaby

Umutare Gaby yishimiwe cyane

bull doggbull doggbull doggbull doggUmuraperi Bull Dogg yongeye guhamya abafana afite mu gihugu

bruce melodiebruce melodiebruce melodiebruce melodieBruce Melodie yashimangiye ko akunzwe mu karere ka Musanze nyuma y'uko abafana bamwakiriye muri iki gitaramo

edouceedouceedouceEdouce niwe wasoje igitaramo ubwo yasubiraga mu gitaramo bwa kabiri agashimisha abari aho

edoucePhil Peter yanyuzwe n'igitaramo atangira kwifatira udufoto na video k'urubyiniro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jimmy joe 7 years ago
    soft man numuhanga kbisa live ya gitari gusa twayamanitse nanjye narimpabaye ..ufite ijwi ritangaje musore keep it up.
  • sandy7 years ago
    jack b yadukosoye turagushimira cyane twaridukumbuye ama dance yawe





Inyarwanda BACKGROUND