RFL
Kigali

Edouce akomeje kurwana urugamba rwo guteza imbere muzika ye – INDIRIMBO NSHYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:1/08/2015 16:56
4


Umuhanzi Edouce Softman kuri ubu wamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Shuguli’, ije isanga amashusho y’indirimbo ‘Nk’umusazi’ nayo yaherukaga gushyira hanze, aratangaza ko akomeje urugamba rwo gushimangira ubushobozi bwe muri muzika ko kandi yizeye kwambutsa ibihangano bye umupaka.



Uyu musore avuga ko nubwo yahuye n’ibizazane n’ibyango mu minsi ishize, birimo no kubura umubyeyi we wamufashaga cyane muri muzika, bitigeze bimuca integer ahubwo yakomeje gukora cyane, aho anateganya kumurika album ye muri uyu mwaka mu kwezi ku Ugushyingo.

Ubwo yavugaga ku ndirimbo ye nshya yise ‘Shuguli’ yagize ati 

Navugako iyi ari ndirimbo igiye kumfasha gukomeza gushimangira umuziki wanjye ko ukomeye kandi ugikomeje, so nyuma yo kurekura video clip y’indirimbo nk’umusazi, navuga ko iyi arindirimbo igiye kunkorera akazi gakomeye ndetse ikaba yarenga imipaka ikagera no hanze y’u Rwanda, bitewe n’uburyo ikozwemo n’amagambo ayirimo dore ko ari style ny frica igezweho ikaba iri no mundimi zitandukanye ikinyarwanda n’igisawahili.

Kanda hano wumve indirimbo 'Shuguli'


Akomeza agira ati “ So nubwo nagiye mpura n’ibibazo bitandukanye harimo no kubura umubyeyi wanjye wamfashaga muri byose navugako umuziki wanjye ugikomeje kandi ukomeye, ko igihe ari iki cyo guhindura ameteka mu muziki wanjye. Ibikorwa ni byinshi muri uyu mwaka byumwihariko muri aya mezi dusigaranye.”

Muri iyi minsi Edouce ni n’umwe mu bahanzi barimo bifashishwa n’imwe mu makompanyi akora amabati, aho barimo bazenguruka igihugu cyose bamenyekanisha ibikorwa byabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jeez8 years ago
    soft man you're the best artist kbisa ufite ijwi ryiza kdi utanga na message nziza
  • byamungu8 years ago
    bro komerezaho kbs umuziki urawumva kandi urabizi cyanee sinzi nimpamvu abanyamakuru batabibona ko ushoboye .
  • Karake8 years ago
    Usibye ko ntazi ikigenderwaho batora za videos nziza cg havugwa abahanzi beza, kuva watangira umuziki nubwo hashize igihe ariko naragukuriranye kugeza ubu indirimbo zawe nizimwe mundirimbo nziza zabayeho kdi nubu niko urushaho gutera imbere mumiririmbire, rwose mbona ufite impano idasanzwe ntabwo ushakisha igihe cyose indirimbo yawe isohoka ari nziza kdi itanga message so nakubwiranti komerezaho ntucike intege buriya nawe igihe cyawe kirahari kandi kiza kurusha ibyahise. tukurinyuma!!!
  • MAHORO NADIA8 years ago
    courage kabisa turagushyigikiye uri uwacu





Inyarwanda BACKGROUND