Umuhanzi Edouce wamenyekanye mu ndirimbo’Akandi ku mutima’ aratangaza ko nyuma yo kurangiza ibibazo by’umuryango yari ahugiyemo, kuri ubu yiteguye kongera kugeza ku bakunzi ba muzika ye ibihangano binyuranye ku bwinshi.
Ku itariki 16 Mutarama 2015 nibwo umuhanzi Edouce yapfushije se umubyara wari umufatiye runini muri muzika haba kumutera akanyabugabo mu bikorwa bye bya muzika ndetse no kumutera inkunga. Se wa Edouce yapfuye azize indwara ya Diyabeti. Edouce avuga ko nyuma y’uko asa nk’aho yasigaye ari nkawe mugabo mu muryango, yafashe umwanya wo kubanza gukemura ibibazo binyuranye byo mu muryango , kuri ubu akaba giye gukomeza kongera gukora muzika nkuko bisanzwe.
Edouce ugiye gushyira imbaraga mu bikorwa bye bya muzika
Edouce yagize ati “ Nyuma yo kwicarana na Family, hari byinshi twashyiraga ku murongo ariko byose byararangiye navuga ko ari nkaho ngarutse mu kazi kanjye gasanzwe ka muzika. Mfite indirimbo nyinshi zitandukanye ndi gutunganya muri studio ,ngiye kugenda nzigeza ku bafana banjye buhoro buhoro.”
Edouce yakomeje avuga ko nyuma yo kugeza ku bafana be amashusho y’indirimbo’Nk’umusazi’, kugeza mu mpera za 2015 azakomeza gushyira hanze indirimbo zinyuranye kandi yemeza ko zizishimirwa n’abafana be.
Reba hano amashusho y'indirimbo'Nk'umusazi' ya Edouce
TANGA IGITECYEREZO