RFL
Kigali

Edouce agiye kugaruka kumara irungu abafana be -VIDEO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:6/07/2015 10:54
2


Umuhanzi Edouce wamenyekanye mu ndirimbo’Akandi ku mutima’ aratangaza ko nyuma yo kurangiza ibibazo by’umuryango yari ahugiyemo, kuri ubu yiteguye kongera kugeza ku bakunzi ba muzika ye ibihangano binyuranye ku bwinshi.



Ku itariki 16 Mutarama 2015 nibwo umuhanzi Edouce yapfushije se umubyara wari umufatiye runini muri muzika haba kumutera akanyabugabo mu bikorwa bye bya muzika ndetse no kumutera inkunga. Se wa Edouce yapfuye azize indwara ya Diyabeti.  Edouce avuga ko nyuma y’uko asa nk’aho yasigaye ari nkawe mugabo mu muryango, yafashe umwanya wo  kubanza gukemura ibibazo binyuranye byo mu muryango , kuri ubu akaba giye gukomeza kongera gukora muzika nkuko bisanzwe.

Edouce ugiye gushyira imbaraga mu bikorwa bye bya muzika

Edouce yagize ati “ Nyuma yo kwicarana na Family, hari byinshi twashyiraga ku murongo  ariko byose byararangiye navuga ko ari nkaho ngarutse mu kazi kanjye gasanzwe  ka muzika. Mfite indirimbo nyinshi zitandukanye ndi gutunganya muri studio ,ngiye kugenda nzigeza ku bafana banjye buhoro buhoro.”

Edouce  yakomeje avuga ko nyuma yo kugeza ku bafana be amashusho y’indirimbo’Nk’umusazi’, kugeza mu mpera za 2015 azakomeza gushyira hanze indirimbo zinyuranye kandi yemeza ko zizishimirwa n’abafana be.

Reba hano amashusho y'indirimbo'Nk'umusazi' ya Edouce 


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa8 years ago
    Courage kdi turakwemera!
  • 2in one 8 years ago
    edouce rnb ukora ninziza kdi ufite ijwi ryiyubashye.coulage





Inyarwanda BACKGROUND