RFL
Kigali

Eddy Neo yashyize hanze amashusho y’indirimbo 'Ndashaka umukunzi'-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/08/2018 15:24
0


Hakizimana Dieudonne ukoresha izina rya Eddy Neo mu muziki yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Ndashaka Umukunzi” avuga ko ikubiyemo ubutumwa busaba abakundana gukundana ntacyo bagendeyeho.



Iyi ndirimbo “Ndashaka umukunzi” yasohotse ku wa 20 Kamena 2018. Uyu musore avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2016 aho yatangiriye ku ndirimbo “Wabona rukurimo”, “Nzegurutsa” zikurikiwe na “Ndashaka umukunzi” yamaze gushyira hanze.

Eddy Neo uvuga ko afite gahunda yo gukora umuziki nk’umwuga yavuze ko yanditse iyi ndirimbo agira ngo atange ubutumwa bwo gukundana ntacyo ugendeyeho. Ati “N’uko uba ugomba gukunda umuntu wese, utitaye uko usa. Ikigenzi n’uko abakubaha kandi agukunda.” Iyi ndirimbo “ Ndashaka umukunzi” yakozwe na Produce Bob muri the Sounds naho amashusho (video) akorwa na Rday Entertainment.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NDASHAKA UMUKUNZI" YA EDDY NEO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND