RFL
Kigali

Eddy Kenzo yavuze ku byo kuba yararembeye mu bitaro kungaruka z’uko atafashe imiti ya SIDA

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2018 11:50
0


Umunyamuziki Edirisa Musuuza [Eddy Kenzo] ku cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018 yasanganiwe n’ibyanditswe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bivuga y’uko arembeye mu bitaro bitewe no kwanga gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.



Kuri iki cyumweru tariki 10 Kamena 2018, Eddy Kenzo yabaye igitaramo mu binyamakuru no ku mbuga mpuzabantu cyane cyane mu kinyamakuru nka ‘Kamunye’ aho cyasohoye inkuru ivuga ko impamvu nyamukuru yatumye Eddy Kenzo atava mu bitaro vuba ari uko afite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA.

Ni inkuru yasohotse nyuma y’uko uyu munyamuziki akaba n’Umuyobozi w’inzu Itunganyamuzika ya Big Talent, Eddy Kenzo amaze iminsi arembeye mu bitaro bya Case Clinic. Ugbliz yandikirwa muri Uganda, yo ivuga ko ibi byatumye Eddy Kenzo asubika igitaramo ngarukamwaka yajyaga akorera mu Bwongereza gitegurwa n’abongereza n’abanya-Uganda batuyeyo cyiswe ‘The One Africa Music Festival’.

Ikinyamakuru 'Kamunye' cyanditse ko Eddy Kenzo azahajwe no kuba atarafashe imiti ya SIDA

Ikinyamakuru ‘Kamunye’ gisohoka kuri internet cyanditse ko Eddy Kenzo wakoze indirimbo nka ‘Pull Up’ yarembeye mu bitaro nyuma y’uko yanze kubushake gufata imiti igabanya ubukanya bwa SIDA.

Eddy Kenzo ubwo yari mu bitaro

Ni ibintu Eddy Kenzo yamaganiye kure avuga ko ameze neza ndetse ahamya ko nta SIDA arwaye. Yavuze ko abashidikanya y’uko yaba arwaye Sida nk’uko bivugwa, basura ibitaro bya Nakasero cyangwa se ku bitaro bya Clinic Hospitals. Yagize ati:

Reka ibi mbirekere abakomeza kuvuga. Niba utishimiye ukuri kwanjye byaba byiza ugeze ku bitaro bya Nakasero cyangwa se Casie Clinic bafte amakuru ahagije ku buzima bwanjye. Ni ibizamini byose bamfashe.

Mu minsi ishize Eddy Kenzo yari yatangaje ko ari kugenda yoroherwa aho ndetse yanabashije kureba umukino wahuje amakipe ya Dc Villa ndetse na Vipers kuwa 05 Kamena 2018 wabereye kuri sitade St Mary iherereye ku mu gace ka Kitende.

Ni ku nshuro ya kabiri Eddy Kenzo afashwe n’uburwayi bugatuma atabasha kwitabira ibitaramo bikomeye aba yatumiwemo. Bwa mbere yafashwe n’indwara ubwo yiteguraga kuririmba mu birori bya The South by Southwest (SXSW) byagombaga kubera Texas muri Werurwe 2016  aho Barack Obama na Michelle Obama bari abashyitsi bakuru.

Eddy kenzo HIV Aids Status

Eddy Kenzo yerekanye urupapuro yafatiweho ibizimani bigaragaza ko atanduye SIDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND