Umunyamuziki Edirisa Musuuza [Eddy Kenzo] ku cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018 yasanganiwe n’ibyanditswe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bivuga y’uko arembeye mu bitaro bitewe no kwanga gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.
Kuri iki cyumweru tariki 10 Kamena 2018, Eddy Kenzo yabaye igitaramo mu binyamakuru no ku mbuga mpuzabantu cyane cyane mu kinyamakuru nka ‘Kamunye’ aho cyasohoye inkuru ivuga ko impamvu nyamukuru yatumye Eddy Kenzo atava mu bitaro vuba ari uko afite ubwandu bw'agakoko gatera SIDA.
Ni inkuru yasohotse nyuma y’uko uyu munyamuziki akaba n’Umuyobozi w’inzu Itunganyamuzika ya Big Talent, Eddy Kenzo amaze iminsi arembeye mu bitaro bya Case Clinic. Ugbliz yandikirwa muri Uganda, yo ivuga ko ibi byatumye Eddy Kenzo asubika igitaramo ngarukamwaka yajyaga akorera mu Bwongereza gitegurwa n’abongereza n’abanya-Uganda batuyeyo cyiswe ‘The One Africa Music Festival’.
Ikinyamakuru 'Kamunye' cyanditse ko Eddy Kenzo azahajwe no kuba atarafashe imiti ya SIDA
Ikinyamakuru ‘Kamunye’ gisohoka kuri internet cyanditse ko Eddy Kenzo wakoze indirimbo nka ‘Pull Up’ yarembeye mu bitaro nyuma y’uko yanze kubushake gufata imiti igabanya ubukanya bwa SIDA.
Eddy Kenzo ubwo yari mu bitaro
Ni ibintu Eddy Kenzo yamaganiye kure avuga ko ameze neza ndetse ahamya ko nta SIDA arwaye. Yavuze ko abashidikanya y’uko yaba arwaye Sida nk’uko bivugwa, basura ibitaro bya Nakasero cyangwa se ku bitaro bya Clinic Hospitals. Yagize ati:
Reka ibi mbirekere abakomeza kuvuga. Niba utishimiye ukuri kwanjye byaba byiza ugeze ku bitaro bya Nakasero cyangwa se Casie Clinic bafte amakuru ahagije ku buzima bwanjye. Ni ibizamini byose bamfashe.
Mu minsi ishize Eddy Kenzo yari yatangaje ko ari kugenda yoroherwa aho ndetse yanabashije kureba umukino wahuje amakipe ya Dc Villa ndetse na Vipers kuwa 05 Kamena 2018 wabereye kuri sitade St Mary iherereye ku mu gace ka Kitende.
Ni ku nshuro ya kabiri Eddy Kenzo afashwe n’uburwayi bugatuma atabasha kwitabira ibitaramo bikomeye aba yatumiwemo. Bwa mbere yafashwe n’indwara ubwo yiteguraga kuririmba mu birori bya The South by Southwest (SXSW) byagombaga kubera Texas muri Werurwe 2016 aho Barack Obama na Michelle Obama bari abashyitsi bakuru.
Eddy Kenzo yerekanye urupapuro yafatiweho ibizimani bigaragaza ko atanduye SIDA
TANGA IGITECYEREZO