RFL
Kigali

Eddy Kenzo yaguze inzu muri Côte d'Ivoire nyuma yo kugirwa ambasaderi w’ubukerarugendo muri Uganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/04/2018 18:33
0


Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe ambasaderi w’Ubukerarugendo muri Uganda n’ikigo gishinzwe kwitwa ku binyabuzima ‘Wildlife Authority’. Uyu muhanzi kandi yanaguze inzu muri Côte d Ivoire, avuga ko yari arambiwe gucumbika muri Hoteli.



Amakuru y’uko yagizwe Ambasaderi w’Ubukerarugendo muri Uganda yatangajwe na nyirubwite ubwo yasangizaga iyi nkuru abamukurikirana ku rubuga rwa Facebook kuri uyu wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 25 Mata 2018. Mu magambo ye yagize ati:

Nk’uko twese tubizi kuva Iburasirazuba kugera Uburengerazuba mu rugo niho heza…Uyu munsi natangiye urugendo rushya, nasinye amasezerano angira ambasaderi w’ubukerarugendo muri Uganda. Nzakorana bya hafi n’abakozi bose b’iki kigo kugira ngo duteze imbere ubukerarugendo tunahamagarira ba mukerarugendo gusura igihugu cyacu. Nzakomeza kuzamura ibendera rya Uganda, ncishijwe bugufi n’ubuntu bw’Imana. Mwakoze cyane abanya-Uganda.

kenzo

Eddy Kenzo avuga ko nk’umuhanzi yiteguye gukoresha izina afite mu kumenyekanisha urwego rw’Ubukerarugendo muri Uganda ku isoko mpuzamahanga. Yabwiye ikinyamakuru Music in Africa dukesha iyi nkuru ko yahoranye inyota yo guteza imbere umuco w’igihugu cye. Yagize ati : "Aya ni amahirwe akomeye kuri njye yo kumenyekanisha Uganda ku isi yose….Nishimye ko Leta ya Uganda yatangiye gushyira abahanzi mu murongo wo kuzamura ubukerarugendo bitewe n’uko umuziki ukora ku bantu benshi bo ku isi."

kenzo eddy

 

Yavuze ko Guverinoma ya Uganda ikwiye gukomeza guteza imbere ubuhanzi n’ubugeni ishyira inzu zitunganya umuziki ku rwego rwo hejuru zigaha amahirwe abahanzi yo gukora umuziki wo ku rundi rwego rwiza. Eddy muri 2015 yegukanye BET Award. Muri 2017 yegukanye Afrima Award. Agizwe ambasaderi w’Ubukerarugendo muri Uganda nyuma y’ukwezi kumwe atoranyijwe nk’umuhanzi ukunzwe muri Afurika yose mu bihembo bya Choice Awards.

Umwaka ushize wa 2017, uyu muhanzi yagizwe Ambasaderi w’Ubukerarugendo bwambukiranya imipaka muri Kenya (Kenya Tourism Board ambassador), yifashishijwe mu kuzenguruka akarere ka Afurika y’Uburasirazuba mu kiswe Tembea Kenya. Kuri ubu Eddy Kenzo [Edris Musuuza] umugabo wa Rema Namakula, yamaze kugura inzu nshya yubatse muri Cote d’ivoire. Yirinze kuvuga amafaranga yayiguze gusa atangaza ko ari inzu yamuhenze.

Mu mpamvu yatanze zatumye ayigura harimo ko yari arambiwe gukodesha amazu n’amahoteli ubwo yabaga agiye gukorera ibitaramo muri Afurika y’Uburengerazuba. Iyi nzu igizwe n’Ubwogero, ibyumba byinshi, aho gukinira ndetse n’ubusitani bunini.

eddy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND