RFL
Kigali

Eddy Kenzo yasuye urwibutso rwa Gisozi atangaza impamvu nyayo yo gusura urwibutso kuri we-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/09/2017 18:51
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2017 ni bwo umuhanzi Eddy Kenzo w’icyamamare muri Uganda yageze mu Rwanda aho aje kwifatanya na Mani Martin mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bahuriyemo ‘Afro rmx’, kuri iki cyumweru tariki 17 Nzeri 2017 ni bwo Eddy Kenzo yasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.



Uyu muhanzi wasuye Urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi, yari aherekejwe na Mani Martin cyo kimwe n’abandi bari bamuherekeje. Eddy Kenzo yazengurukijwe uru rwibutso aha icyubahiro abahashyinguye, nyuma yaho atera inkunga uru rwibutso nubwo hatamenyekanye umubare w’amadorali yatanze.

Agisohoka mu Rwibutso uyu muhanzi wagaragazaga ko afite agahinda yabajijwe na Inyarwanda.com niba ari ubwa mbere yaba asuye uru rwibutso ndetse n’impamvu yahisemo gusura Urwibutso, Eddy Kenzo yagize ati”Si ubwa mbere ni ubwa kabiri nje hano, iteka iyo ntekereje uru rwibutso nkeka ko hari n'abantu banjye baba barimo cyane ko mpereye kuri mama umbyara ari umunyarwandakazi kandi ntigeze menya.”

Eddy Kenzo usibye umubyeyi we avuga ko byanashoboka ko hari n;abandi bo mu muryango we baba bahashyinguye nubwo atabizi cyane ko hari benshi mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bityo ngo ntiyaza mu Rwanda igihe bimushobokeye ngo ahave adasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi cyo kimwe n;ahandi hari aya mateka u Rwanda rwanyuzemo.

Mani Martin yabwiye Inyarwanda.com ko kuri iki cyumweru nimugoroba ari bwo we na Eddie Kenzo batangira gufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo ‘Afro Rmx’ igikorwa nyiri izina cyazanye Eddy Kenzo.

REBA AMAFOTO:

Eddie KenzoEddie Kenzo na Mani Martin bakigera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa GisoziEddie KenzoEddie KenzoAba bombi beretswe banasobanurirwa amateka y'u RwandaEddie KenzoEddy Kenzo na Mani Martin ku rwibutsoEddie KenzoEddy Kenzo yerekeza ahashyinguye imibiri y'Abatutsi bishwe muri JenosideEddie KenzoEddie KenzoBahaye icyubahiro Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutsoEddie KenzoEddie KenzoEddie KenzoEddy Kenzo nabo bari kumwe batemberejwe ibice binyuranye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku GisoziEddie KenzoEddy Kenzo asinya mu gitabo cy'abashyitsimani martinMani Martin asinya mu gitabo cy'abashyitsiEddie KenzoEddy Kenzo yatanze inkunga ye ashyigikira uru Rwibutso

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND