East African Party ni igitaramo gitegurwa buri gihe mu ntangiriro z’umwaka, kuri iyi nshuro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 1/1/2018 cyitabirwa n’abahanzi benshi batandukanye ku buryo abacyitabiriye babashije kuvanayo ibyishimo bibinjiza neza mu mwaka mushya wa 2018.
Usibye abahanzi baririmbye bari batumiwe muri iki ni igitaramo, abantu banyuranye b'ibyamamare hano mu Rwanda bacyitabiriye ku bwinshi. Mu bacyitabiriye harimo abanyamakuru, abakinnyi kimwe n’abahanzi bagenzi babo baba baje kureba uko abagiye gutarama bari bwitware mu gitaramo. Inyarwanda.com yazengurutse muri iki gitaramo twabashije kubakusanyiriza amafoto y’abantu bazwi bari bitabiriye iki gitaramo.
REBA INKURU IVUGA UKO IGITARAMO CYAGENZE UKANZE HANO
Tubibutse ko iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi banyuranye barimo; Yvan Buravan, P Fla, Bruce Melody, Tuff Gangz, Riderman, Sheebah Karungi na Ali Kiba. Igitaramo cyabereye muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 1/1/2018.
Ange umufasha wa DJ Pius yari Mc muri iki gitaramo, ni we wahamagaye ku rubyiniro Sheebah KarungiTidjala cyangwa TK kuri iyi nshuro nawe yari Mc muri iki gitaramo ni we wahamagaye Ali Kiba ku rubyiniroMc Kate Gustave na Mc Tino nabo bayoboye igice kinini cy'iki gitaramoMahoro Nasri umunyamakuru w'imikino kuri Radio Flash Fm yari yaje kwihera ijisho ibyo mu muzikiJean Marie Mukasa (wambaye amadarubindi) umujyanama wa Yvan Buravan na Active ari kumwe na Iradukunda Bertrand umukinnyi wa Police FcJean Marie yari kumwe na Meddy Saleh ukorera abahanzi benshi amashusho y'indirimboAloooo, igitaramo cyashyushye ngwino banguka, Kate Gustave mbere gato ko yurira urubyiniroOlivis wo mu itsinda rya Active yari yaje kwihera ijishoTizzo nawe wo mu itsinda rya Active yari yaje kwihera ijishoRutamu Elie Joe umunyamakuru w'imikino kuri Radio 1 yari yaje kwihera ijisho ibyo mu muzikiMc P Wamamaye (uyu wambaye amadarubindi), umunyamakuru wa Contact fm Jean Luc Imfurayacu umunyamakuru w'imikino kuri Radio 10 yari yaje kwihera ijisho imigendekere y'iki gitaramoDj Ira yari yaje kwihera ijisho imigendekere y'iki gitaramoUhereye i bumoso ni; Ziggy55 umunyamakuru wa Radio1, Gerard Mbabazi, Michelle Iradukunda, Claude Kwizigira na Epa Ndungutse abanyamakuru ba RBA bitegereza iki gitaramoGerard Mbabazi, Michelle Iradukunda, Epa Ndungutse na Tidjala Kabendera abanyamakuru ba RBA bari baje kwihera ijisho imigendekere y'iki gitaramoIburyo ni J Paul Nkurunziza umunyamakuru w'imikino ku Isango star, umuhanzi Muchoma (hagati) na Kanyamahanga cyangwa Kanyizzo (ibumoso) umunyamakuru w'imikino kuri City Radio Tizzo na Platini bari baje kwihera ijisho iki gitaramoAnge umufasha wa Dj Pius mbere yo kujya ku rubyiniro yitegereza igitaramo uko kimezeMight Popo umuyobozi w'ishuri rya muzika ku Nyundo(ufite dread) yari yaje kureba uko abana bahiga bacuranze muri iki gitaramo bitwaraInyuma y'uyu musore ufite isakoshi y'umutuku ni umugore wa Jay Polly wari waje kureba uko umugabo we yitwaraDj Theo (hagati) yari mu bari bitabiriye iki gitaramoPeace Jolis umwe mu bahanzi b'abanyempano bo mu Rwanda yitegereza uko bagenzi be bitwaraAma G The Black, umufasha we Liliane Uwase na Sandra Miraji bari baje kwihera ijisho iki gitaramoTmc wo muri Dream Boys na Mike Karangwa nabo bari mu gitaramo cya East African partyBunani Happy wamamaye nk'umunyamakuru w'imikino ku Isango Star yari yaje kwihera ijisho iki gitaramoHagati ni Bad Rama umuyobozi wa The Mane ifasha abahanzi nka Safi Madiba ndetse na MarinaLam G Lambert umunyamakuru wa Radio 10 nawe yari yaje kwihera ijisho iki gitaramo
Eric Irambona myugariro wa Rayon Sport ni uku yaserutse
REBA HANO UKO IGITARAMO CYAGENZE
TANGA IGITECYEREZO