Guhera mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018 hadutse igihuha cy’uko abahanzi bazitabira Primus Guma Guma Super Star ya munani (PGGSS8) batorwa ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018, iki gihuha cyafashe indi ntera cyane ko cyageze no mu bahanzi bari bameze nk’abakanguwe, icyakora nyine iby’igihuha bihora ari ibihuha nyine.
Amakuru yizewe anyomoza iki gihuha yatangajwe na Easty African Promoters (EAP) isanzwe itegura iri rushanwa binyuze ku muyobozi wayo Mushyoma Joseph wabwiye Inyarwanda.com ko aya ari amakuru y’ibihuha, ahamya ko aya matora adahari ndetse ko amakuru yatangajwe atavuye mu bategura iri rushanwa ahubwo ari ibihuha abantu bahimbye byo kugira ngo batere ubwoba abahanzi.
Bamwe mu bahanzi bari batangiye gusaba gutorwa
Mushyoma Joseph yabwiye Inyarwanda.com ati”Ni amakuru y’ibihuha nanjye yangezeho ahubwo bimaze kuba byinshi ariko siyo, nta matora twateguye uyu munsi, ni byo koko amatora azaba ariko si uyu munsi. Hari ibikiri gutunganywa nibimara kujya ku murongo tuzabamenyesha ko amatora agiye kuba n'igihe azabera ariko icyo nabwira abantu ibyo ni ibihuha ntibabihe agaciro.”
Abajijwe niba byibuza aya makuru yaba ibihuha yagira byibuza yenda guhuza iminsi n’umunsi w’amatora nyiri izina Mushyoma Joseph yabwiye umunyamakuru ko aya matora najya kuba bazabitangaza ariko kandi anongeraho ko atari muri uku kwezi kwa Gashyantare 2018, ati “Amatora abaye ntabwo ari muri Gashyantare 2018, oya rwose hatagira n'ukomeza kubabeshya igihe nikigera twe tuzabitangaza kandi buri wese azabimenya.”
Uzegukana igihembo azaba asimbuye Dream Boys
Iri rushanwa rihuza abahanzi bakomeye hano mu Rwanda byitezwe ko rigomba kuba muri uyu mwaka hashakishwa umuhanzi wambura igikombe itsinda rya Dream Boys ryacyegukanye muri 2017. Tubibutse ko iri rushanwa niriba rizaba ribaye ku nshuro ya munani. Iri rushanwa rimaze kwegukanwa n'abahanzi bakomeye barimo Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Butera Knowless, Urban Boys ndetse na Dream Boys iherutse kukegukana.
TANGA IGITECYEREZO