RFL
Kigali

Umuhanzi Dua Lipa umaze kugera ku rwego mpuzamahanga nyuma y’imyaka3 gusa yinjiye muri muzika ni muntu ki?

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:1/10/2018 16:04
0


Benshi mukunda ruhago mwamumenye ku mukino wa nyuma w’igikombe gikinwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Mu ntangiriro z’uyu mwaka UEFA Champions League 2018. Gusa yatangiye kwitwa umuririrmbyi w’umwuga mu mwaka wa 2015m ndetse yanatangiye gukuza impano ye ku myaka 14 gusa.



Dua Lipa ni umuhanzikazi w’umwongereza ufite inkomoko ku babyeyi b’abanya-Albaniya bimukiye mu Bwongereza mu mwaka wa 2000. Dua Lipa yavutse taliki ya 22 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka 1995. Ababyeyi be bamwibarutse bamwifuzaho kuba imbuto y’urukundo rwabo koko bituma bamwita, Dua bisobanura urukundo mu rurimi rw’icya-Albania.

Abanyarwanda babivuga neza ko umwana wa samusure avukana isunzu, se wa Dula Lipa ari we Dukagjin Lipan nawe ni umuririmbyi ariko utarabigize umwuga. Ku myaka 14 gusa nk’abandi bana bose yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’impano yifitemo. Mu by’ibanze byamuranze harimo kumanika impapuro ziriho amafoto manini y’abaririmbyi yakundaga muri icyo gihe cyane barimo Pink na Nelly Furtado mu cumba cye ndetse no gusubiramo indirimbo zabo akazishyira ku rukuta rwe rwa Youtube.

Lipa faith: Dua Lipa performs at Brixton Academy

Nyuma y’umwaka umwe gusa ababyeyi babonye impano ye batangira kuyiteza imbere, cyane ko na se umubyara yari umuririmbyi yamuhuje n’abari kumufasha kugera ku nzozi ze nk’umuririmbyi. Yahise asinyana amasezerano n’ikompanyi ya Warner Music Group, anashyira hanze indirimbo ye ya mbere New love.

Kuva icyo gihe yatangiye gukora ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse no ku mugabane w’uburayi ndetse biranamuhira n’indirimbo ze zirakundwa, asinyana masezerano na kompanyi nyinshi z’ubucuruzi  akajya azamamariza cyane ko iruhande rwo kuba umuririmbyi, ari n’umunyamideli ndetse kaba n’umukinnyi w’amafilime. Nyuma y’umwaka umwe gusa, ni ukuvuga mu mwaka wa 2016, Dua Lipa yatangiye no gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare bizamurira isura ye ya muzika ku ruhando mpuzamahanga.

Dua Lipa releases long-awaited track 'Want To' for Jaguar campaign, announces collab with BLACKPINK

Muri izi ndirimbo harimo No lie yakoranye na n’umuhanzi Sean Paul,mu kwezi kwa 11 muri 2016, My love yakoranye na Wale,Wiz Kid na Major Lazer mu mwaka wa 2017 ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye. Indirimbo New rules niyo iri ku isonga mu zamuzamuye muri kariyeri ye y’umuziki, ni indirimbo Dua Lipa yashyize hanze mu mwaka wa 2017, mu kwezi kwa 6 ku italiki ya 2. Iyi ndirimbo New Rules yicaje Dua Lipa ku ntebe y’icyubahiro nk’umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe kurusha izindi ikuraho agahigo ka Hello ya Adelle yo mu mwaka wa 2015.

Muri uyu mwaka wa 2018, mu kwezi kwa mbere, Dua Lipa yashyizwe ku rutonde rw’abashobora kwegukana igihembo cya Brit Awards mu byiciro 5 byose,ahiga abandi bahanzi bose b’abongereza muri uyu mwaka. Yahawe 2 muri byo birimo birimo icy’umuhanzikazi mwiza ukizamuka n’umuhanzikazi mwiza w’Umwongereza ukora ku giti cye. Kuri ubu Dua Lipa yifashishwa mu gususurutsa ibirori bikomeye ndetse no mu kwamamaza amasosiyete akomeye.

Dua Lipa ni nawe waririmbye mu birori byo gutangiza umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku itariki 26 Gicurasi 2018 wahuje ikipe ya Liverpool na Real Madrid, ibirori byakurikiwe n’isi yose yamara yamaze imyaka 3 gusa atangiye umuziki kinyamwuga. Dua Lipa yamenye impano ye hakiri kare n’ababyeyi be babimufashamo bituma atangira kugera ku nzozi ze hakiri kare, nawe ni ishingano zawe waba umwana cyangwa umubyeyi kwihangira umurimo ushingiye ku mpano  kugira ngo ufashe Leta kubaka umuryango nyarwanda muri rusange.

Dua Lipa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND