RFL
Kigali

Ds Men yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Kweli sina mama’ –YIREBE HANO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/05/2017 18:08
0


Byiringiro Didier ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Ds Men ni umwe mu baraperi bakiri bato bafite indoto zo kuzavamo abahanzi bakomeye. Kuri ubu uyu musore watangiye umuziki mu 2015, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Kweli sina mama’.



Mu kiganiro kigufi twagiranye na Ds Men ubwo yatugezagaho aya mashusho,  yadutangarije ko intego ye ari ugukomeza gushyira umuhate mu byo akora agatera imbere, aho nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo ibaye iya kane akoreye amashusho ngo afite indi mishinga myinshi arimo atunganya muri studio, akaba asaba abakunzi b’umuziki kumushyigikira mu bikorwa bye.

Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'Kweli sina mama' 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND