Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Mata 2016 itsinda rya Dream Boyz ryitabiriye igitaramo batumiwemo n’abakunzi babo mu rwego rwo kubataramira mu gace ka Remera.
Abafana ba Dream boyz batari benshi cyane bishimiye imigendekere y'iki gitaramo by’umwihariko bishimira imiririmbire y’aba basore bagize itsinda rya Dream Boyz.
Muri iki gitaramo cyatangiye gikerereweho gato dore ko aba bahanzi binjiye ku rubyiniro ahagana mu ma saa sita z’ijoro mu gihe byari biteganyijwe ko baririmba saa yine, abafana baririmbanye na Dream Boyz nyinshi mu ndirimbo zagiye zamamara z’iri tsinda nka Birarangiye, Data ninde… n’izindi nyinshi zagiye zamamara.
Reba amafoto:
TMC na Platini ku rubyiniro imbere y'abakunzi babo
Aha ni Platini ubanza imbere y'abakunzi babo
Dream Boyz bashimishije abakunzi babo
Nubwo abafana batari benshi cyane gusa abaje nabo batari bake bishimanye n'iri tsinda
TANGA IGITECYEREZO