RFL
Kigali

Dream Boyz bataramiye abakunzi bo mu gace ka Remera –Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/04/2016 9:34
4


Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Mata 2016 itsinda rya Dream Boyz ryitabiriye igitaramo batumiwemo n’abakunzi babo mu rwego rwo kubataramira mu gace ka Remera.



Abafana ba Dream boyz  batari benshi  cyane  bishimiye imigendekere y'iki gitaramo by’umwihariko bishimira  imiririmbire y’aba basore bagize itsinda rya Dream Boyz.

Muri iki gitaramo cyatangiye gikerereweho gato dore ko aba bahanzi binjiye ku rubyiniro ahagana mu ma saa sita z’ijoro mu gihe byari biteganyijwe ko baririmba saa yine, abafana baririmbanye na Dream Boyz nyinshi mu ndirimbo zagiye zamamara z’iri tsinda nka Birarangiye, Data ninde… n’izindi nyinshi zagiye zamamara.

Reba amafoto:

dream boysTMC na Platini ku rubyiniro imbere y'abakunzi babo

dream boysAha ni Platini ubanza imbere y'abakunzi babo

dream boysDream Boyz bashimishije abakunzi babo

dream boysdream boysNubwo abafana batari benshi cyane gusa abaje nabo batari bake bishimanye n'iri tsinda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Courage dream boys ndabakunda
  • tuyishime emmanuel7 years ago
    Waaaaao, murabahanga kbsa , ibihangano byanyu biranezeza
  • X7 years ago
    Hhhhh, ark abangaba no kuririmbira mutubari ntibajya bakura mumuziki? bashatse bakwivira muri kina kuko ntacyo clement yabamarira knowless akiri hariya
  • pp7 years ago
    Nabakundaga none Platini atangiye kujya yambara poketi kandi mbyanga kubi. Yakwisubiyeho rwose ibyo gupoketa ko bitamubereye. Nabiharire injiji zitize





Inyarwanda BACKGROUND