RFL
Kigali

Dream Boys yatanze imwe mu mpano zikubiye mu gaseke yageneye abanyarwanda

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:20/10/2014 17:45
14


Nyuma y’uko itsinda rya Dream Boys ryitwaye neza mu marushanwa ya primus Guma Guma Super Star, ubu bakomeje ibikorwa byayo bya muzika aho mu myiteguro yo gushyira hanze album yabo ya 5 basangije abakunzi babo amashusho y’indirimbo “Tujyane iwacu”.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Platini umwe muri babiri bagize itsinda rya Dream Boys, yavuze ko iyi ari imwe mu ndirimbo zabo zifite amashusho meza muri uyu mwaka ndetse anemeza ko iyi ndirimbo bayifitiye gahunda yo kuyisangiza n’ibindi bihugu bigize akarere ka Afurika y’uburasirazuba dore ko iri mu ndimi eshatu arizo ikinyarwanda,igiswahili ndetse n’icyongereza.

 gfd

Platini,umwe mu bagize Dream Boys,mu mashusho y'indirimbo Tujyane iwacu

gfd

TMC ufatanyije na Platini itsinda rya Dream Boys.Aha ni mu mashusho y'indirimbo Tujyane Iwacu

gfd

Amashusho y'iyi ndirimbo akoze mu buryo bugezweho

Platini yakomeje avuga ko aya mashusho y’iyi ndirimbo asohotse mu gihe bari mu myiteguro yo kumurika album yabo ya gatanu mu ntangiriro z’umwaka utaha w’2015.Aha,Platini yagize ati:”Iyi ni imwe muri video nziza dukoze muri uyu mwaka kandi iyi ndirimbo nayo izaba iri kuri Album ya gatanu turi gutegura izasohoka mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2015.”

Reba hano amashusho y'indirimbo Tujyane iwacu ya Dream Boys

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mike9 years ago
    good and clean video
  • Indatwa Fanny9 years ago
    Mwrakoze Kuduha Impano Nziza Tuzahoro Tububashimira Kd Twabandite Kumutima Tuzabagwinyuma Kd Turayishimiye Kbs Imana Ikomeze Ibafashe Muterimbere Muribyose!
  • tunga9 years ago
    wau wau what a nice vid ma boys wau wau!!!!!!!?
  • alice9 years ago
    Mbivuga kuva kera these guys are simply the best Imana niyibizi pe gusa courage les gars
  • gasaro9 years ago
    Basore ndabakunda pe,gusa nabuze contact zanyu pe!Indirimbo zanyu ziranyubaka sana kandi muriyubaha. Courage!
  • alice9 years ago
    nice video boys
  • gaga9 years ago
    platini soma umwana shaaa
  • Fanny9 years ago
    Ndabakunda cyane, nice vd
  • kitoko9 years ago
    ni nziza da
  • jojo9 years ago
    IMANA nayo irabizi nabambere kbs
  • tuyishime fiston9 years ago
    mukomerezaho murimoneza!!!!!!
  • lidia9 years ago
    mbakundirako mugira ikinyabupfura ugereranyije nabagenzi banyu courage
  • gaga9 years ago
    good behavior bitwara nkabana bize kbsa, mukomereze aho courage turabashyigikiye.
  • 9 years ago
    kbsa aba bro nibyiza gusa uburere nubufhura nibyo bibaranga mukomereze aho turabemera.





Inyarwanda BACKGROUND