Nyuma y’uko itsinda rya Dream Boys ryitwaye neza mu marushanwa ya primus Guma Guma Super Star, ubu bakomeje ibikorwa byayo bya muzika aho mu myiteguro yo gushyira hanze album yabo ya 5 basangije abakunzi babo amashusho y’indirimbo “Tujyane iwacu”.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Platini umwe muri babiri bagize itsinda rya Dream Boys, yavuze ko iyi ari imwe mu ndirimbo zabo zifite amashusho meza muri uyu mwaka ndetse anemeza ko iyi ndirimbo bayifitiye gahunda yo kuyisangiza n’ibindi bihugu bigize akarere ka Afurika y’uburasirazuba dore ko iri mu ndimi eshatu arizo ikinyarwanda,igiswahili ndetse n’icyongereza.
Platini,umwe mu bagize Dream Boys,mu mashusho y'indirimbo Tujyane iwacu
TMC ufatanyije na Platini itsinda rya Dream Boys.Aha ni mu mashusho y'indirimbo Tujyane Iwacu
Amashusho y'iyi ndirimbo akoze mu buryo bugezweho
Platini yakomeje avuga ko aya mashusho y’iyi ndirimbo asohotse mu gihe bari mu myiteguro yo kumurika album yabo ya gatanu mu ntangiriro z’umwaka utaha w’2015.Aha,Platini yagize ati:”Iyi ni imwe muri video nziza dukoze muri uyu mwaka kandi iyi ndirimbo nayo izaba iri kuri Album ya gatanu turi gutegura izasohoka mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2015.”
Reba hano amashusho y'indirimbo Tujyane iwacu ya Dream Boys
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO