RFL
Kigali

Dream Boys na Fille bashyize hanze indirimbo bakoranye yari imaze amezi ibitse–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/12/2017 15:31
1


Mu minsi ishize ni bwo hatangiye gukwirakwizwa amafoto ya Dream Boys na Fille umuhanzikazi w’i Bugande bivugwa ko hari umwe mu basore bo muri Dream Boys baba bakundana mu ibanga, gusa ibi siko kuri ahubwo amakuru mashya ava muri Dream Boys ni uko aba bombi amafoto yabo yafashwe ubwo bafataga amashusho y’indirimbo bakoranye.



Iyi ndirimbo nshya Dream Boys bakoranye na Fille bayise ‘Usibadilike’ ikaba yarakozwe mu minsi yatambutse icyakora ntiyahita ijya hanze nkuko TMC ubarizwa muri iri tsinda rya Dream Boys yabitangarije Inyarwanda.com. TMC yatangaje ko iyi ari indirimbo bakoranye ubwo Dream Boys yari mu irushanwa rya PGGSS7 yanatwaye icyakora bakanga guhita bayishyira hanze.

TMC yabwiye Inyarwanda ko babaye baretse kuyishyira hanze kuko bagombaga kubanza kuyikorera amashusho ariko bakaba bari banahuze ku buryo bitari byoroshye ko bayishyira hanze ngo babashe kuyitaho nkuko byakagombye, ati “ Twabaye turetse gushyira hanze iyi ndirimbo kugira ngo tuyihe umwanya niyo mpamvu yari imaze igihe ibitse gusa ubu iri hanze n’abafana bacu batangira kuyumva nta kibazo."

dream boysDream Boys na Fille bashyize hanze indirimbo nshya bakoranye

TMC yabwiye Inyarwanda.com ko amashusho y'iyi ndirimbo yamaze gufatwa ndetse no kuyatunganya bikaba byararangiye ku buryo mu minsi iri imbere azaba yageze hanze. Iyi ndirimbo nshya ya Dream Boys yakozwe mu buryo bw’amajwi na Junior Multisystem cyane ko bayikoze ubwo Fille yari ari mu Rwanda.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA DREAM BOYS NA FILLE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kaka6 years ago
    nimufatireho dore nta group isigaye mu Rwanda uretse mwe.





Inyarwanda BACKGROUND