Abanyamuziki bakomeye hano mu Rwanda, itsinda rya Dream Boys, Umuraperi Jay Polly ndetse na Bruce Melody baraye bakoze amateka imbere y’abitabiriye igitaramo gitegurwa n’umuryango w’Ibihugu by’Iburayi cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Kamena 2018.
Dream Boys itsinda rigizwe n’abasore babiri, TMC ndetse na Platini, bageze ku rubyiniro ahagana saa Tatu z’ijoro, baririmba indirimbo zinyuranye. Bahereye ku zo bakoze bagitangira umuziki kugeza ku ndirimbo nshya bakoranye na Riderman itari yasohoka. Bateraga bakikirizwa n’abafana babo, babafasha kubyina no kuririmba bajyanisha n’indirimbo zabo.
Jay Polly yazamutse kuri stage ahasanga Dream Boys baririmbana indirimbo ‘Mumutashye’ bakoranye, amarangamutima y'abafana arazamuka. Dream Boys yavuye ku rubyiniro isigira urubuga Jay Polly waririmbye indirimbo zakunzwe kugeza ku zo aheruka gushyira hanze.
Umunyamuziki Bruce Melody acurangirwa na Clement
Bruce Melody ni we wasoje igitaramo. Yaririmbye mu buryo bwa Live acurangirwa na Clement uzwiho ubuhanga kuri Gitari. Ariko kandi Bruce Melody yananyuzagamo agakora ‘Play Back’. Yaririrmbye anibutsa abafana be gukomeza kumushyigikira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani (PGGSS8).
Iki gitaramo cyaherukaga kuba muri Gicurasi mu mwaka wa 2017 mu gitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera ahari hitabiriye abahanzi banyuranye barimo Riderman, Charly na Nina, Yvan Buravan kimwe n'abandi benshi. Igitaramo cy'uyu mwaka cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Car Free Zone. Habanje kwerekanwa ibikinisho by’abana, hanamurikwa ibikorwa by’ubugeni.
MBERE Y'UKO IGITARAMO KIBA:
Abantu batangiye kuhagera kare
Bicaye bategereje
Igitaramo cyabereye hafi n'ikicaro gikuru cya Bank of Kigali
Abanyeshui bo ku Nyundo baririmbye muri iki gitaramo
Abafana bari benshi na mbere y'uko igitaramo kigera
Abana bahawe ibikinisho
IGITARAMO NYIRIZINA
Dream Boys mu ndirimbo zakunzwe na n'ubu
Abanyabirori bari babukereye
Umunyamuziki Clement acuranga Gitari, yanyuze benshi
Jay Polly ati 'Tuff Gung oyeeee'
Uyu mukobwa yatsindiye ibihumbi bitanu nyuma yo kubyina akarusha abandi
Byamurenze akuramo ikote
Umuhanzi Sintex nawe yahawe urubuga
Bruce Melody mu ndirimbo 'Ndakwanga'
AMAFOTO: Rutayisire Patience na Iyamuremye Janvier-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO