RFL
Kigali

Dream Boys, Jay Polly na Bruce Melody basendereje ibyishimo by’abitabiriye igitaramo gitegurwa n’umuryango w’ibihugu by’Iburayi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/06/2018 12:39
0


Abanyamuziki bakomeye hano mu Rwanda, itsinda rya Dream Boys, Umuraperi Jay Polly ndetse na Bruce Melody baraye bakoze amateka imbere y’abitabiriye igitaramo gitegurwa n’umuryango w’Ibihugu by’Iburayi cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Kamena 2018.



Dream Boys itsinda rigizwe n’abasore babiri, TMC ndetse na Platini, bageze ku rubyiniro ahagana saa Tatu z’ijoro, baririmba indirimbo zinyuranye. Bahereye ku zo bakoze bagitangira umuziki kugeza ku ndirimbo nshya bakoranye na Riderman itari yasohoka. Bateraga bakikirizwa n’abafana babo, babafasha kubyina no kuririmba bajyanisha n’indirimbo zabo.

Jay Polly yazamutse kuri stage ahasanga Dream Boys baririmbana indirimbo ‘Mumutashye’ bakoranye, amarangamutima y'abafana arazamuka. Dream Boys yavuye ku rubyiniro isigira urubuga Jay Polly waririmbye indirimbo zakunzwe kugeza ku zo aheruka gushyira hanze.

Bruce MELODY

Umunyamuziki Bruce Melody acurangirwa na Clement

Bruce Melody ni we wasoje igitaramo. Yaririmbye mu buryo bwa Live acurangirwa na Clement uzwiho ubuhanga kuri Gitari. Ariko kandi Bruce Melody yananyuzagamo agakora ‘Play Back’. Yaririrmbye anibutsa abafana be gukomeza kumushyigikira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani (PGGSS8).

Iki gitaramo cyaherukaga kuba muri Gicurasi mu mwaka wa 2017 mu gitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera ahari hitabiriye abahanzi banyuranye barimo Riderman, Charly na Nina, Yvan Buravan kimwe n'abandi benshi. Igitaramo cy'uyu mwaka cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Car Free Zone. Habanje kwerekanwa ibikinisho by’abana, hanamurikwa ibikorwa by’ubugeni.

MBERE Y'UKO IGITARAMO KIBA:

Mbere y'uko igitaramo kiba

Abantu batangiye kuhagera kare

abafana bair benshu

bari benshi basangira

Bicaye bategereje

abari bitabiriye

bari benshi banyuzwe

ababyinnyi

Igitaramo cyabereye hafi n'ikicaro gikuru cya Bank of Kigali

ku nyundo

Abanyeshui bo ku Nyundo baririmbye muri iki gitaramo

muhnga

Abafana bari benshi na mbere y'uko igitaramo kigera

abazungu

abazungu benshi

Abana bahawe ibikinisho

bari bitabirye kubwinshi

IGITARAMO NYIRIZINA

Dream bOYS

Boys imbere y'abafana

Dream Boys mu ndirimbo zakunzwe na n'ubu

babyijnye biratndia

bari bemshi

abanyamujyi

Abanyabirori bari babukereye

celement

Umunyamuziki Clement acuranga Gitari, yanyuze benshi

melody

ku rubyinoro

Jay Polly ati 'Tuff Gung oyeeee'

boys ku rubyiniro

Uyu mukobwa yatsindiye ibihumbi bitanu nyuma yo kubyina akarusha abandi

abanyamuziki

Byamurenze akuramo ikote

abanyamukizi Bream

bemeje abantu benshi

sintex

Umuhanzi Sintex nawe yahawe urubuga

GumaGuma

Bruce Melody mu ndirimbo 'Ndakwanga'

clement na melody

umunyamuziki clement

clement

AMAFOTO: Rutayisire Patience na Iyamuremye Janvier-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND