RFL
Kigali

Dream Boys bataramiye mu nkambi y'impunzi ya Mahama mu gushakisha abanyempano bari muri iyi nkambi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/10/2018 9:39
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ukwakira 2018 ni bwo Dream Boys berekeje mu karere ka Kirehe ahari inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama. Abahanzi bagize iri tsinda bakaba bari bagiye gushakisha abahanzi b'abanyempano yaba mu muziki no kuvuga imivugo mu rwego rwo kubafasha guteza imbere impano zabo.



Aya marushanwa ahuza abafite impano muri iyi nkambi ibamo impunzi zirenga ibihumbi mirongo itanu (50000) yari yitabiriwe n'abahanzi basaga 35 muri iki gikorwa gitegurwa n'umuryango Plan International ari nacyo cyatumiwemo Dream Boys ifite mu nshingano gushaka abarusha abandi impano bakazafashwa kujya muri studio gukora indirimbo ndetse byabahira izari inzozi zabo bakaba bazikabya.

Aba banyempano bari bahawe ingingo yo kuririmbaho ndetse bari baranahuguweho. Buri wese yanyuze imbere y'akanama nkemurampaka kari kagizwe na TMC ndetse na Platini bagize iri tsinda rya Dream Boys. Hatoranyijwemo abanyempano batandatu bagomba kuzahatana ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa aho biteganyijwe kuba tariki 22 Ukwakira 2018 aho babiri ba mbere bazagenerwa igihembo nyamukuru aricyo gukorerwa indirimbo.

Dream Boys

Muri Werurwe 2018 ni bwo Dream Boys yari yagiye muri iyi nkambi guhugura aba banyempano

Aya marushanwa agamije gukangurira impunzi kwita ku mirire myiza anafite intego igira iti" Konsa umusingi w'ubuzima". Ategurwa n'umushinga witwa NEC wa Plan International  bikaba byitezwe ko abazatsinda uko ari babiri bazakorerwa indirimbo izatuma ibyo bitaga inzozi bishobora kubabera impamo. Abatsinze muri iki cyiciro ni Tugizimana Thierry, Leaders Group, Itsinda rya The Winners, Kiyago Stars, Ikitegeka Alfred na Nijimbere Faustin, aba bakaba ari bo bazaba bishakamo aba mbere ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa.

Dream Boys
Dream Boys
Dream Boys

Abari bagiye kurushanwa babanje guhabwa amabwiriza na Dream Boys 

Dream Boys
Dream Boys
Dream Boys

Dream Boys yatangaga amanota ku barushanwaga

Dream BoysDream Boys
Dream Boys bataramiye imbaga y'impunzi yari yaje kwihera ijisho ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND