RFL
Kigali

Dream Boys basuye Meddy na Lick Lick mbere yo kuva muri Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/10/2018 18:03
1


Muri iyi minsi itsinda rya Dream Boys riri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bitabiriye igitaramo batumiwemo mu gutaramira abitabiriye inama y'abashoramari bo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba EACC Trade and Investment. Aba basore mbere yo kuva muri Amerika babanje gusura Meddy na Lick Lick.



Nyuma y'igitaramo aba bahanzi bari bagiyemo cyabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018, bahise bajya gusura Lick Lick bari bamaze imyaka isaga itandatu batabonana cyane ko uyu mugabo kuva yava mu Rwanda bari batarongera kubonana nyamara yari umu producer wabo ukomeye. Uretse uyu mugabo ariko kandi aba bahanzi basuye na Meddy umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakunzwe cyane ariko wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro na TMC wo mu itsinda rya Dream yadutangarije ko basuye Lick Lick ndetse na Meddy cyane ko batari bafite umwanya munini ngo babe basura n'abandi. Icyakora ngo bagiranye ibihe byiza n'aba banyamuziki bagenzi babo baba muri Texas. Yagize ati" Twarabasuye badutembereza Texas yewe Lick Lick anatwereka studio ye mbega byari ibihe byiza cyane kongera guhura n'inshuti zacu."

Aba basore bagize itsinda rya Dream Boys nyuma y'igihe kingana n'icyumweru bamaze muri Amerika biteganyijwe ko bagomba guhita bagaruka mu Rwanda aho bagomba kugera i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018.

Dream Boys
Dream Boys na Meddy

Dream Boys
Dream Boys na Lick Lick bari bamaze imyaka itandatu batabonana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jo5 years ago
    Ariko meddy ni gasongo kweri eeeee asumba na tmc





Inyarwanda BACKGROUND