Nemeye Platini ndetse na Mujyanama Claude cyangwa se TMC nkuko benshi babazi ni abasore bagize itsinda rya Dream Boys, iri tsinda ubwo benshi barimenyaga bari barizi nk’itsinda ririmba indirimbo zirimo ubutumwa bwihariye kandi bukora benshi ku mitima ariko mu minsi ishize aba bahanzi basaga nabahugiye mu zindi ndirimbo gusa ngo bagarutse.
Ibi byahamijwe na Platini mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com aha akaba yahamirije Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo nshya yabo ari indirimbo gakondo yabo nkuko abantu babamenye bagitangira ariko nanone ahamya ko izi arizo ndirimbo baba bashaka gukora nubwo biba bigoye cyane ko kubona indirimbo nk’iyi atari ibintu biborohera.
Aha Platini yagize ati” Iyi niyo gakondo yacu,iyo tutarabona indirimbo nk’iyi ntabwo tuba dutuje na gato ninayo mpamvu ari indirimbo twitiriye Album yacu nshya.” Aha Platini yabajijwe impamvu basaga nabatannye abwira Inyarwanda.comko ikibazo atari ugutana ahubwo nabo baba bifuza indirimbo nk’iyi ariko kuyibona bitaba ari ibintu byoroshye.
Dream Boys itsinda riteganya kumurika Album yabo nshya vuba aha
Iyi ndirimbo nshya ya Dream Boys ‘wagiye kare’ Nemeye Platini yabwiye umunyamakuru ko ari indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’umunyeshuri umwe biganye wamuganirije iby’inkuru y’ubuzima bwe bityo amwemerera kuba yayikoresha mu ndirimbo igitekerezo cyayo kiza ubwo.
Iyi ndirimbo nshya ya Dream Boys ‘wagiye kare’ ni indirimbo isohokanye n’amashusho yayo ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Clement muri KINA MUSIC mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.
TANGA IGITECYEREZO