RFL
Kigali

Dream Boys bamaze gutangaza izina rya Album yabo ya karindwi benda kumurikira abakunzi babo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2018 15:08
1


Mu minsi ishize ni bwo abagize itsinda rya Dream Boys batangaje ko muri uyu mwaka wa 2018 bazamurika Album yabo nshya, icyakora amakuru n’ibindi byose bijyanye n’iyi Album byari bitaratangazwa. Cyera kabaye abagize iri tsinda bashyize batangaza izina rya Album yabo ya karindwi bagiye kumurikira abakunzi babo.



Mu kiganiro na Platini yadutangarije ko impamvu batinze gutangaza izina ry’iyi Album ari uko bari bakirihitamo. Platini yagize ati” Urumva guhitamo izina rya Album yacu biratugora ni ibintu bidutwara umwanya munini ni izina duhitamo igihe cy’umwaka wuzuye, n'ubu byaratugoye ariko byibuza byarangiye izina twaribonye kandi indirimbo yitiriwe iyi Album nayo ubwayo yararangiye.”

Dream boysDream Boys 

Nemeye Platini yabwiye Inyarwanda ko iyi Album bazayimurika mu gitaramo kizaba mu minsi ya vuba ariko ngo icya mbere ni iyi ndirimbo bitiriye Album igomba kuzajya hanze bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2018. Iyi ndirimbo nshya bayise ‘Wagiye kare’ ikaba ari indirimbo nshya itsinda rya Dream Boys  bitegura gushyirira hanze banitiriye Album yabo nshya.

dream boyzDream Boys ubwo bamurikaga Album yabo iheruka i Gicumbi

Itsinda rya Dream Boys riheruka kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star7 aba bari baherutse kumurika Album yabo nshya bise ‘Wenda azaza’ mu gitaramo gikomeye bakoreye mu karere ka Gicumbi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyizere emmy6 years ago
    iyakoze biriya izakora nibindi indatwa twe nkaba fans in ug tubarinyuma.mutubwire italk naho kizaberq thax





Inyarwanda BACKGROUND