RFL
Kigali

Dream Boys bahuguye abahanzi n’urubyiruko rwifitemo impano mu nkambi y’impunzi ya Mahama-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/03/2018 9:01
1


Kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2018 ni bwo Dream Boys berekeje mu karere ka Kirehe by’umwihariko ahari inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama. Abahanzi bagize iri tsinda bakaba bari bagiye guhugura no kwigisha abahanzi ndetse n’urubyiruko rwifitemo impano ruba muri iyi nkambi aho babigishije ibinyuranye bijyanye n’ubuhanzi.



Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha uru rubyiruko kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’ubuhanzi cyane ko muri iyi nkambi hari gutegurwa amarushanwa mu bijyanye n’indirimbo ndetse n’imivugo aho uru rubyiruko ruzaba ruhatana ku gukangurira abantu kurya indyo yuzuye no kwirinda imirire mibi. Muri aya marushanwa uzatsinda azakorerwa indirimbo ebyiri ndetse n’amashusho yazo.

Nyuma y'uko Dream Boys bavuye guhugura uru rubyiruko bazasubirayo bagiye kwifatanya nabo muri aya marushanwa mu minsi iri imbere. Aya mahugurwa Dream Boys yakoresheje uru rubyiruko yitabiriwe n’abakobwa basaga 14 ndetse n'abasore 22 bose hamwe bakaba bari 36 batoranyijwe mu nkambi yose hagendewe kubazwiho impano y’ubuhanzi. Usibye ibi bihembo bizagenerwa babiri bazatsinda ariko abagize itsinda rya Dream Boys bemereye abari aho ko muri aya marushanwa iri tsinda rizavanamo umunyempano umwe bakazamufasha mu buryo bw’umwihariko.

Dream boysDream boysAbagize Dream Boys bigisha uru rubyirukoDream boysDream boysBafatanye agafoto k'urwibutsoDream boysDream Boys bafatana ifoto n'abayobozi bo muri iyi nkambi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Levy jeovanis6 years ago
    Abatswa bikibi abahanga bikiza Muri urumuri rwabanyarwanda muri Indatwa igihe cyose abumumaro mugihe gikwiye Urban boys ibonereho urugero rwiza kbx





Inyarwanda BACKGROUND