RFL
Kigali

Dream Boys bahigiye kurangiza 2018 bamurikiye abakunzi babo Album yabo ya karindwi–IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/01/2018 15:28
0


Dream Boys ni itsinda rigizwe n’abasore babiri aribo TMC na PLATINI bombi bihurije hamwe bakora itsinda bise Dream Boys, ari naryo riherutse kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star iheruka muri 2017. Kuri ubu aba bahanzi bahigiye kurangiza 2018 bamurikiye abakunzi babo Album yabo nshya ya karindwi.



Ibi Nemeye Platini yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro kigufi ubwo umunyamakuru yari amubajije uko yabonye umwaka wa 2017 ndetse n’ibyo bateganya mu mwaka ugiye kuza wa 2018. Ahereye ku gikombe begukanye ndetse n’ibindi bikorwa bagiye bakora uyu muhanzi yatangaje ko 2017 wari umwaka w’umugisha ariko agahamya ko 2018 ari umwaka bazakoramo ibikorwa byinshi ku ikubitiro hakabamo indirimbo nyinshi ndetse no kumurika Album yabo ya karindwi.

Dream boysDream Boys mu gitaramo baheruka gukora cyo kumurika Album yabo yagatandatu i Gicumbi

Dream Boys babajijwe uko bazavanga ibi bikorwa ndetse n’amasomo dore ko bose bari batangiye icyiciro cya gatatu cya kaminuza Platini yabwiye umunyamakuru ko kuva Dream Boys yabaho yabayeho ari abanyeshuri kandi bitababujije gukora, aha yijeje abafana babo ko uyu mwaka wa 2018 uzaba umwaka mwiza mu bijyanye n’umuziki wa Dream Boys.

Tubibutse ko Dream Boys baherukaga kumurika Album yabo ya Gatandatu bise ’Wenda azaza’ mu gitaramo cyabereye i Gicumbi muri Nzeli 2016 aho abatuye muri kariya karere no mu nkengero zako bari bakubise bakuzura.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PLATINI WO MURI DREAM BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND