RFL
Kigali

Dream Boys na Riderman bakoze indirimbo ''Romeo&Juliet'' yubakiye ku masezerano y’abakundana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/08/2018 10:06
2


Abanyamuziki b’amazina azwi itsinda rya Dream Boys rigizwe na Platini ndetse na TMC bahuje imbaraga n’umuraperi Riderman bahurira mu ndirimbo bise “Romeo&Juliet” yubakiye ku masezerano y’abakundana bahana igihango.



Si ubwa mbere Dream Boys ikorana indirimbo na Gatsinzi Emery[Riderman] kuko muri 2013 nabwo bakoranye indirimbo bise “Ungaraguza agati” yacuranzwe henshi. Iyi ndirimbo yabo “Romeo&Juliet” yakorewe muri Monster Records amashusho yayo ari gutunganywa na Maliva.

Itsinda rya Dream Boys ryakunzwe mu ndirimbo nyinshi na n’ubu zigikora benshi ku mutima  nka “Wagiye kare”, “Pesa” bakoranye na Butera Knowless, “Wenda azaza”, “70” n’izindi nyinshi zatumye iri tsinda ryegukana amashimwe atandukanye.

Dream Boys na Riderman batangiye ifatwa ry'amashusho y'indirimbo "Romeo&Juliet"

Inkuru y’urukundo rwa Romeo na Juliet yabaye uruhererekane mu banditsi ba filime. Uru ni urugero rwa filime yo mu 1996 yamamaye cyane ku isi ikinwamo na Leonardo DiCaprio aho aba ari Romeo na Claire Daines ari Juliet. Iyi nkuru yanditswe na William Shakespeare  umwanditsi w’amakinamico n’umusizi w’umwongereza.

KANDA HANO WUMVE "ROMEO&JULIET" YA DREAM BOYS FEAT RIDERMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • The Blessed 5 years ago
    That is nc kbsa
  • hassan5 years ago
    very nice congs





Inyarwanda BACKGROUND