Abanyamuziki b’amazina azwi itsinda rya Dream Boys rigizwe na Platini ndetse na TMC bahuje imbaraga n’umuraperi Riderman bahurira mu ndirimbo bise “Romeo&Juliet” yubakiye ku masezerano y’abakundana bahana igihango.
Si ubwa mbere Dream Boys ikorana indirimbo na Gatsinzi Emery[Riderman] kuko muri 2013 nabwo bakoranye indirimbo bise “Ungaraguza agati” yacuranzwe henshi. Iyi ndirimbo yabo “Romeo&Juliet” yakorewe muri Monster Records amashusho yayo ari gutunganywa na Maliva.
Itsinda rya Dream Boys ryakunzwe mu ndirimbo nyinshi na n’ubu zigikora benshi ku mutima nka “Wagiye kare”, “Pesa” bakoranye na Butera Knowless, “Wenda azaza”, “70” n’izindi nyinshi zatumye iri tsinda ryegukana amashimwe atandukanye.
Dream Boys na Riderman batangiye ifatwa ry'amashusho y'indirimbo "Romeo&Juliet"
Inkuru y’urukundo rwa Romeo na Juliet yabaye uruhererekane mu banditsi ba filime. Uru ni urugero rwa filime yo mu 1996 yamamaye cyane ku isi ikinwamo na Leonardo DiCaprio aho aba ari Romeo na Claire Daines ari Juliet. Iyi nkuru yanditswe na William Shakespeare umwanditsi w’amakinamico n’umusizi w’umwongereza.
TANGA IGITECYEREZO